00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka itanu, amaze gushora mu Isombe amafaranga arenga Miliyoni 80

Yanditswe na

Jovin Ndayishimiye

Kuya 24 April 2015 saa 08:22
Yasuwe :

Pierre Damien Mbatezimana, rwiyemezamirimo wohereza ibicuruzwa mu mahanga, yemeza ko mu myaka igera kuri itanu amaze atangiye ibikorwa bye, amaze gushora amafaranga arenga kuri Miliyoni 80 z’amanyarwanda mu bikorwa byo gucuruza Isombe.

Mbatezimana ukora ibikorwa byo gutunganya isombe, akayohereza mu mahanga mu kiganiro na IGIHE, yatangaje ko yatangiye ibikorwa bye mu mwaka wa 2009 ariko ko ubu igishoro kimaze kugera kuri Miliyoni 80.

Yagize ati “Twatagiye ibikorwa byacu n’ubushobozi buciriritse mu mwaka wa 2009 aho igishoro cyari amafaranga Miliyoni 3, buhoro buhoro twagiye tucyongera aho ubu tugeze kuri Miliyoni 80.”

Yasobanuye ko impamvu yahisemo gushora imari ye mu Isombe ari uko yabonaga abantu benshi batayiha agaciro.

Yagize ati “Nabonaga abantu benshi badaha agaciro isombe. Byari binagoye kumvisha abaturage ko bakwiye kuyihinga kurushaho.”

Isombe y'uruganda rwa Mbatezimana ayicuruza mu Rwanda agasagurira amahanga

Uyu mugabo washinze uruganda rutunganya ibikomoka ku musaruro w’Ubuhinzi, yakomeje atangaza ko amaze kubaka ahantu 5 hazajya hakusanyirizwa umusaruro, hagatanga n’akazi ku bagore bagera ku ijana.

Yagize ati “Aha hantu ho gukusanyiriza umusaruro hazatanga akazi ku bagore bazaba bari mu makoperative atanu. Buri koperative izaba igizwe n’abagore 20, tukazajya tubahemba tunyuze kuri banki kugira ngo babe babasha kwaka inguzanyo mu gihe babishaka.”

Yongera ho ko kuri ubu bakorana n’imiryango y’abahinzi yiganjemo iy’abagore igeze ku gihumbi.

Usibye gutunganya isombe akanayohereza mu mahanga, atunganya n’amafu y’ubwoko butandukanye.

Mbatezimana yemeza ko ibicuruzwa bye bishimwa ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati “Tugemura muri Canada, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, muri Suède n’ahandi. Hari n’abandi bo mu bihugu duturanye tugemurira, bishimira cyane ibicuruzwa byacu.”

Yongera ho ko ateganya ko mu myaka itanu iri imbere, ashobora kuzaba abona inyungu igera kuri Miliyoni ijana ziva mu bikorwa by’uruganda rwe.

Isombe y'uruganda rwa Mbatezimana ayicuruza mu Rwanda agasagurira amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages