00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: MTN yahaye Abaturage televiziyo ya rutura ifite agaciro ka miliyoni n’igice

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 July 2015 saa 12:19
Yasuwe :

MTN Rwanda yahaye inyakiramashusho ya Rutura abatuye mu Kagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, ngo ikaba igiye kubafasha kujya bareba amakuru n’ibindi bigezweho ahandi batagombye gukora ingendo ndende bajya gushaka aho babivumba.

Ubwo MTN yashyikirizaga iyo televiziyo ubuyobozi bw’aka kagari tariki ya 14 Nyakanga 2015, abaturage bagaragaje umunezero bavuga ko ubundi bajyaga bakoro ibirometero bitari munsi ya bitatu bagiye ku biro by’Umurenge wa Mushishiro kureba amakuru cyangwa umupira.

Cyusa, umwe mu batuye hafi y’ibiro by’Akagari ka Munazi, avuga ko iyo habaga umupira ukomeye, yakoraga urugendo rurerure agiye kuwureba ku Murenge, ariko ubu ngo azajya aza kuwurebera ku kagari, agashimira cyane ubuyobozi bwa MTN bwabatekerejeho.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya MTN mu turere twa Ruhango, Kamonyi na Muhanga, Gasore Gaston Patrick, yavuze ko iki gikorwa ari ugushyigikira gahunda ya Leta yiswe Tunga TV, kugirango abaturage bajye babasha kumenya ibibera hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze. Kugirango na bo babashe kwigiraho byinshi byabateza imbere.

Gasore kandi akaba yijeje aba baturage ko uretse televiziyo, MTN izagenda ibagenera izindi mpano zitandukanye, mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwishakamo ibisubizo no kwigira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munazi Bagwaneza Furgence, yavuzeko bagiye gukaza amarondo, kugirango hatazagira uwiba iyo mpano bahawe na MTN Rwanda, aho izaba imanitse ku biro by’akagari.

Uwamariya Beatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, yavuze ko ashimira cyane abafatanyabikorwa bagana uyu murenge, kuko batajya bita ku nyungu zabo gusa, ahubwo ko banafasha ubuyobozi mu guteza imbere abaturage.

Televiziyo n’ibindi bikoresho bijyanye na yo nka “decoder” byahawe aba baturage, bikaba bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice (1,500,000) MTN ikaba imaze guha abaturage televiziyo mu mirenge ine yo mu Karere ka Muhanga.

Inyakiramashusho bahawe ngo izabafasha kujya babona mu mashusho aho igihugu kigeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages