Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza muri MTN, Numa Alain, iyo sosiyete yagabanyije ibiciro by’amatelefoni, aho ku mafaranga ibihumbi 28,000 umuntu abasha kugura telefoni yo mu bwoko bwa Smart phone.
Ati ”Ni bwo bwa mbere hatangiye kuboneka telefoni za smart phone ziri ku mafaranga ari munsi cyane, yari iri ku mafaranga 29,500 ubu iri kuri 28,000.”
Iyo umaze kuhagura telefoni kandi bagufasha gushyiramo porogaramu zitandukanye nka whatsapp ndetse n’ubyifuza bakamufasha gufungura konti ya facebook na e-mail, ibi byose bakabigukorera nta kiguzi bakwatse nk’uko byemezwa na Nsanganiye Emmanuel wari umaze kwigurira telefoni.
Nsanganiye yagize ati ”Byose baribigukorera neza cyane ku buryo bahita bagushyiriramo na whatsapp nta kibazo. Uragura byose bakabigukorera ku buntu kandi mu gihe gito nk’abantu bashoboye.”
Uretse telefoni z’ubwoko butandukanye zagabanyirijwe ibiciro, ubu no kohererezanya amafaranga ukoresheje Mobile Money byabaye ubuntu kuva ku ifaranga 1 kugera ku 20000. Iri gabanyirizwa rikazarangirana na Expo.
Muri Expo kandi MTN ifata umwanya uhagije wo kumva abafatabuguzi babo imbona nkubone no kubasobanurira serivisi zayo zitandukanye, ikaboneraho no kubibutsa kwirinda ababahamagara bababwira ko hari amafaranga batsindiye kuko nta gikorwa MTN ikora itabanje kucyamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO