00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Kunywa Primus byabahesheje gutombora amagare na za matela

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 26 March 2017 saa 12:21
Yasuwe :

Uruganda rwa Bralirwa rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwatanze ibihembo ku banyamahirwe b’i Musanze batomboye muri gahunda nshya ya ’Babongere’ yashyiriweho abakunzi b’ikinyobwa cya Primus.

Nyuma y’abanyamahirwe ba Huye, Kimironko na Kayonza bamaze gushyikirizwa ibihembo byabo batomboye muri Babongere, ab’i Musanze bahembwe amagare abiri na matela eshatu n’ibindi.

Abanyamahirwe banyweye Primus, bakanagiriramo amahirwe yo gutombola bashimye cyane Blarirwa, banagaragaza ko bagifite inyota yo gukomeza kugira ngo bagerageze n’ibindi kuba bakwegukana n’ibindi bihembo bikomeye birimo inzu.

Kwizera Aimable watomboye igare yagize ati"Ndishimye cyane kuko batwegereye bakatuzanira ibihembo twatomboye kuko kujya i Kigali kurizana byari kuntwara amafaranga menshi, binyongereye imbaraga zo gukomeza kugerageza amahirwe kuko mbonye ko n’iyi nzu cyangwa imodoka nshobora kuyegukana."

Gutombora muri iyi gahunda bisaba kugura ikinyobwa cya Primus ugashishura umufuniko wayo, icyo ubonye iishushanyijeho ni cyo umuntu aba atomboye. Harimo primus, igare, matela, imodoka n’inzu".

Biteganyijwe ko gahunda ya ‘Babongere” izarangirana n’ukwezi kwa kane 2017 aho kuba uku kwa gatatu nk’uko byari byatangajwe mbere.

Umunyamahirwe yatomboye matela abikesha kunywa Primus
Ibihembo byose umunyamahirwe atomboye arabishyikirizwa bidatinze
Yatomboye igare na matela

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages