00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umucuruzi w’urwagwa yahereye ku bakozi bane, ubu afite 400

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 20 August 2013 saa 03:15
Yasuwe :

Mutabaruka Diogene, umuturage ucuruza urwagwa rupfundikiye rumenyerewe ku izina ry’“Agashinguracumu”, amaze kwiteza imbere n’ubwo nta mashuri ahambaye yize nk’uko we ubwe abyivugira. Atangira uruganda rukora inzoga yari afite abakozi bane, ariko kugeza magingo aya akoresha nibura 400.
Umurenge wa Muyumbu, mu karere ka Rwamagana urangwamo ba Rwiyemezamirimo batari bake, kubera ko ari agace gakorerwamo ibikorwa binyuranye by’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.
Mutabaruka Diogene ni umwe (…)

Mutabaruka Diogene, umuturage ucuruza urwagwa rupfundikiye rumenyerewe ku izina ry’“Agashinguracumu”, amaze kwiteza imbere n’ubwo nta mashuri ahambaye yize nk’uko we ubwe abyivugira. Atangira uruganda rukora inzoga yari afite abakozi bane, ariko kugeza magingo aya akoresha nibura 400.

Umurenge wa Muyumbu, mu karere ka Rwamagana urangwamo ba Rwiyemezamirimo batari bake, kubera ko ari agace gakorerwamo ibikorwa binyuranye by’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

Mutabaruka Diogene ni umwe muri abo ba Rwiyemezamirimo, watangiye apima urwagwa mu icupa, ubu akaba ageze ku rwego rwo kuba umunyanganda. Nta mashuri ahambaye yize kuko atarengeje amashuri atandatu abanza.

Avuga ko nyuma yo gufungura amaso akareba icyamuteza imbere, yahisemo kuva ku icupa ry’urwabitoki, atekereza uruganda rwenga urwagwa rupfundikiye. Uruganda rwe yarwise “Agashinguracumu” ndetse n’inzoga yenga ayitirira iryo zina. Atangira umushinga we yari afite abakozi bane, ariko magingo aya ageze ku bakozi 400, ku kwezi abahemba amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri Miliyoni icyenda. Avuga ko igihe cy’ibiruhuko aba afite abakozi bagera kuri 500. Bose bahemberwa muri SACCO ya Muyumbu.

Mutabaruka wapimaga urwagwa mu kabari, yahisemo kuboneza inzira y’ubuziranenge, yo gucuruza urwagwa rupfundikiye kandi ruha akazi abantu benshi. Agira ati “akazi nkora ntikansabye kuba mfite amashuri menshi nize. Nahawe amahugurwa amahugurwa menshi n’ikigo cy’ubuziranenge, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda. Ayo mahugurwa yatumye nshaka abakozi b’inzobere mu buziranenge no gukoresha imisemburo, ku buryo mu bo nkoresha harimo n’abize kaminuza.”

2008 yagize igitekerezo cy’umushinga atifuza kureka gucuruza urwagwa, ariko agacuruza urusukuye. Ahitamo kunoza ubucuruzi akora, kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RBS) n’izindi nzego z’ubuyobozi, bari bamaze guca urwagwa rusanzwe kubera ko rwanengwaga kugira umwanda ukabije.

We avuga ko buri mwaka uruganda rwe rukura, kandi rufasha abatuye mu gace rukoreramo, kuko abenshi abaha akazi. Uretse kuhakura amafaranga, bahavana n’ibiryo by’amatungo.

Ku birebana n’inyungu akura mu ruganda rwe, Mutabaruka avuga ko yahisemo kubanza kubaka ubushobozi bw’uruganda, agura ubutaka bwo gukoreraho, kugura imodoka zimufasha mu mirimo ye ya buri munsi, imashini zikora mu ruganda n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Ubucuruzi bwe bwibanda cyane mu mujyi wa Kigali, ariko n’ahandi mu gihugu zihagera. Ntarashobora kwagura isoko ku buryo yakohereza hanze ibicuruzwa bye, nk’uko na we abyivugira, ariko ateganya gukorana na Banki akagura imashini zimufasha koza amacupa, n’izisukamo inzoga akabona kwagura isoko rye.

Mu mbogamizi ahura na zo hari uko mu Rwanda nta ruganda ruhari rukora amacupa, bituma bakoresha aturuka hanze akahagera abahenze, ariko imifuniko y’amacupa yo idahenze idahenze cyane.

Abakozi bashima aho bamaze kwigeza

Dusengimana Marie Therese, ukuriye itsinda risuka inzoga, avuga ko akazi akora muri urwo ruganda kamuha amafaranga 40,000 ku kwezi. Ayo mafaranga amufasha mu buzima busanzwe, ariko by’akarusho arihira ishuri murumuna we.

Ateganya ko igihe murumuna we azasoreza amashuri yisumbuye, na we azasubira ku ntebe y’ishuri, kuko yize amashuri atatu yisumbuye gusa. Ashima intera agezeho, agira ati “Gukorera hano byanyigishije gukorana na Banki, kuko mpemberwa mu murenge SACCO wa Muyumbu. Amafaranga yanjye sinyapfusha ubusa, kuko nshobora kwizigamira.”

Usibye n’ibyo kandi abakozi bakora ibimina hagati yabo, bigatuma barushaho kunga ubumwe no gufashanya.

[email protected]

Mutabaruka Diogene ni umwe muri abo ba Rwiyemezamirimo, watangiye apima urwagwa mu icupa
Dusengimana Marie Therese, ukuriye itsinda risuka inzoga mu macupa
Bamwe mu bakozi basukura amacupa asukwamo inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages