Ukigera muri Expo Ground i Gikondo muri Kicukiro aho imurikagurisha ribera, abantu b’ingeri zose bari ikivunge n’imirongo y’abashaka kwinjira ari miremire.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri PSF, Eric Kabera, yabwiye IGIHE ko ku munsi wa Eid Al Adha hari hitezwe kwakirwa abasura basaga ibihumbi 30
Yagize ati “Icyo tubona ni uko twateganyaga kubona nk’abasura ibihumbi 30 ariko biragaragara ko abantu baza kugera ku bihumbi 40 kubera konji yahuriranye n’impera z’icyumweru.”
Ubu bwitabire busobanurwa neza n’abamurika ibikorwa bo babyitegereje kuva mu munsi wa mbere kuva mu gitondo kugera ku mugoroba.
Niyomugabo Jonathan uhagarariye Inteko y’umuco n’ururimi, yabwiye IGIHE ko uretse n’abacuruza, nab o babonye abantu benshi bashishikariye kumenya iby’umuco n’ururimi nyarwanda.
Yagize ati “Mu mibyizi tubona ababyeyi, urubyiruko ariko rukuze, bitandukanye no muri weekend no ku kiruhuko, ababyeyi bazanye n’abana. Nkatwe kuri stands zacu baraza bagasoma, usanga baza ari benshi ku buryo natwe tubyishimira.”
Imibare itangwa na PSF igaragaza ko kugeza ku munsi waryo wa munani, abantu 100,011 bari bamaze gusura ibikorwa biri kuhamurikirwa, aho ku munsi wa mbere hasuye abantu 3825 naho ku wa munani, 29 Kanama 2017 hinjiramo abasaga ibihumbi 21.
Imurikagurisha rya 2017 ribaye ku nshuro yaryo ya 20 ryitabiriwe n’abamurika basaga 500 baturuka mu bihugu 17 bya Afurika, u Burayi, Aziya n’ahandi, bafite aho bamurikira harenga (stands) 775.



















TANGA IGITEKEREZO