00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nestlé yashyize ku isoko ikirungo gishya ‘Cube MAGGI’ gikungahaye ku butare

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 August 2015 saa 12:47
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2015, Sosiyete Nestlé isanzwe ifite ikirungo “Cube MAGGI” yagejeje ku isoko kibe MAGGI nshya irimo feri irinda uwayikoresheje kurwara indwara ya anemie.

Ubwo iki kirungo cyashyirwaga ku isoko ry’u Rwanda ku mugaragaro, Ciru Miring’u, umuyobozi wa ‘East Africa Cluster for Nestlé’, yasobanuye ko muri iki kirungo bongereyemo feri, kubera ko byagaragaye ko kubura kwa feeri ari ikibazo cyibasiye umugabane wa Afrika ndetse kigatuma hagaragara indwara ya anemie irangwa n’ibura ry’umwuka mu maraso.

Miring’u yagize ati:”feri ni imyunyungugu igirira umubiri akamaro gakomeye,ariko kubura kwayo by’igihe kirekire gushobora gutera imikurire mibi y’ubwonko ku mwana,gucika intege gukabije k’umubiri ndetse no kwangirika kw’abasirikare barinda umubiri”.

Philippe Paez, umwe mu bayobozi muri Nestlé ari hamwe na bamwe mu bacuruzi bitabiriye imurikwa rya Kibe Maggi Nshya.

Imibare y’ikigo Demographic and Health Surveys (DHS),igaragaza ko 38% by’impinja zifite hagati y’amezi 6 na 59 na 20% by’ababyeyi batwite barwara anaemia.

Kongera intungamubiri mu biryo ni uburyo bwo kongeramo ibyangombwa nkenerwa nka feeri hagamijwe kunganira intungamubiri zabyo maze buri wese akabona indyo yuzuye kandi ishyitse.

Niyo mpamvu ikigo cy’inzobere mu by’ubukungu cyitwa Copenhagen Consensus cyatanze ikigereranyo ko buri dolari rigiye mu kongera intungamubiri mu biryo ribyarira ubukungu bw’igihugu inyungu y’amadolari icyenda.

Miring’u yakomeje agira ati:”twongeye feeri muri kibe MAGGI izwi cyane kandi yari isanzwe ifite iyode ifasha cyane mu mikurire y’ubwonko kugira ngo abanyarwanda bajye barya ibiryo biryoshye kandi bifite intungamubiri zihagije.

Nestle izageza kibe MAGGI mu Rwanda ku giciro gito kugira ngo babashe kubona indyo yuzuye,uzajya akoresha MAGGI nshya imwe azajya aba afashe feeri nk’iyo mu nyama za garama 100.

Nestle isanzwe igeza ku banyarwanda ibicuruzwa bya NIDO,Guigoz,Celerac n’ibindi ikaba ari yo yari isanzwe izana mu Rwanda ikirungo cya kibe MAGGI.

Ms. Ciru Miring’u, umuyobozi wa East Africa Cluster for Nestlé ageza ijambo ku bitabiriye imurikwa ry'iyo Maggi Cube.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages