00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ryari abanyakigali bazakora amasaha 24/24 ?

Yanditswe na Thamimu Hakizimana, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 3 April 2017 saa 01:29
Yasuwe :

Aho bita mu mujyi rwagati ni agace gaherereye mu Karere ka Nyarugenge, ahagwiriye ibikorwa by’ubucuruzi ku bwinshi. Amanywa yaho ni ntagereranywa kuko haba hari urujya n’uruza rw’abantu baba bari mu bikorwa bitandukanye n’ibinyabiziga, ariko uwusubiyemo mu masaha y’ijoro watekereza ko habayeho kwimuka bitewe n’uko uba wakirwa n’ibigufuri bya rutura biba bikingishije inzugi n’abazamu baziryamye imbere.

Leta y’u Rwanda ihora ikangurira abaturage by’umwihariko abafite ibikorwa by’ubucuruzi gukora amasaha 24/24 kugira ngo babashe gutera imbere kimwe n’igihugu cyabo gusa iyo urebye ubona iyi ngingo yarabaye ingorabahizi.

Uretse ibikorwa bike nk’utubari, amaguriro manini (supermarket) nibyo bipfa kugerageza gukora bigakesha ariko ibindi byiganjemo ubucuruzi kugira ngo usange nyuma ya saa yine z’ijoro bigifunguye imiryango byakugora.

Nyuma y’ayo masaha usanga umujyi ugendwa n’abantu bake na bo bagana mu ngo zabo, abo bashiramo ugasigaranwa n’abazamu b’inyubako n’ibikorwa runaka biwukoreramo.

Ese biterwa n’iki?

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kimwe n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, bavuga ko imwe mu mbogamizi ituma abakorera muri uyu mujyi batabasha gukora amasaha 24 kuri 24, ari uko abenshi bafite ibyo bikorwa kimwe n’abakiriya babo bahitamo gutura kure yawo ku buryo bibasaba gutaha kare.

Inzu zikorerwamo ubucuruzi zose zo mu mujyi wa Kigali ziba zifunze nijoro

Mu mujyi rwagati abahakorera kandi banahatuye ari abanyamahanga ku buryo kuhabona abanyarwanda byasa n’inzozi.

Ubwo inzego zitandukanye zigize Umujyi wa Kigali zaganiraga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere imijyi, uwari uhagarariye urugaga rw’abikorera muri iyo nama yavuze ko bamaze igihe barwana no gukora amasaha yose ariko ko byabananiye.

Ati “Twaragerageje gukora amasaha 24/24 ariko byaratunaniye. Umujyi wirirwa ari umujyi ku manywa ariko nijoro usigara ari uw’injangwe n’abazamu.”

Avuga ko inzego z’ubuyobozi zikwiye kubafasha gukemura iki kibazo zikaza amabwiriza agenga imyubakire ku buryo umuntu uzajya ushaka kubaka inyubako ndende mu mujyi azajya ashyiramo n’amacumbi abantu bacumbikamo.

Ati “Iyo dushora imari muri izi nyubako nini ntayakabaye yemerwa idafiteho aho abantu barara (apartment), ikibitera ni uko umujyi utararwamo, muri Nyarugenge abantu bahirirwa ku manywa ariko nijoro reka da! Hatabayeho abatuyemo ngo tube dukoreramo ariko hari abatuyemo, umujyi wacu uzajya uwushaka uwubure.”

Imyumvire ikwiye guhinduka

Abaturage benshi usanga bataritabira ibyo gutura rwagati mu mujyi ku buryo bahitamo kujya ahitaruye, ibyo umuboyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bikwiye kubanza guhinduka kugira ngo n’ibyo gukora amasaha yose bigerweho.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yagize ati “Abaturage b’Umujyi wa Kigali bakwiye guhindura imitekerereze n’umuco by’uko uwutuye mu mujyi adakwiye guturamo hagati ahubwo ko agomba gushaka ahantu kure yawo, hari ikibanza kinini ni imitekerereze itajyanye n’iterambere n’uko imijyi igenda ikura.”

Nyamurinda yavuze ko bagiye gukangurira abaturage guhindura iyo myumvire badasize inyuma abubaka kugira ngo ntibatekereze ku nyubako z’ubucuruzi gusa ahubwo banashore imari mu nyubako zo guturwamo rwagati muri Kigali.

Avuga kandi ko iki kibazo bazakiganira n’inzego zinyuranye bireba kugira ngo bagishakire igisubizo mu rwego rwo guteza imbere Umujyi wa Kigali n’abawutuye muri rusange.

Mu rwego rwo guteza imbere imiturire mu mijyi, leta ifite intego ko mu 2020 izaba ituwe ku kigero cya 35% mu gihe habura imyaka itatu ngo icyo gihe kigere, abatuye imijyi bangana na 17%. By’umwihariko umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage basaga miliyoni 1.2 mu gihe mu 2040 biteganyijwe ko bazaba bageze kuri miliyoni 3.8 ku buso bwa kilometerokare 731, ibyo abawuyoboye bavuga ko bikwiye kwitabwaho mu kubaka hashyirwa imbere gukoresha ubuso buto muri ibyo bikorwa harimo inyubako zigerekeranye nka kimwe mu bisubizo.

Ku isoko rya Nyarugenge ahakunze kurangwa abantu benshi nta n'inyoni ihatamba nijoro
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yavuze ko abaturage b’Umujyi wa Kigali bakwiye guhindura imitekerereze n’umuco by’uko uwutuye mu mujyi adakwiye guturamo hagati ahubwo ko agomba gushaka ahantu kure yawo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages