Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, giherutse gusohora amabwiriza agenga icuruzwa ry’amata n’ibiyakomokaho aho ibyakorewe igenzura bikagaragaza ko byujuje ubuziranenge bihabwa ikirango cya ‘S’ kizwi nka ‘S-Mark’.

Iki kirango giha umuguzi icyizere ko ibyo bicuruzwa byasuzumwe kandi bikaba byujuje ibisabwa ku buryo nta ngaruka byatera ku buzima bwe mu gihe yaba abikoresheje. Iki kirango gitangwa ku bicuruzwa byose byujuje ibisabwa biteganyijwe mu ibwiriza ry'ubuziranenge rigenga ikorwa ry’icyo gicuruzwa.

RSB itangaza ko amata n'ibiyakomokaho ari bimwe mu bicuruzwa bigomba kwitonderwa mu gutunganywa, gupfunyikwa, gutwarwa no kubikwa.

Iki kigo kiba cyarasohoye amabwiriza agenewe abari muri ubu bucuruzi bose mu turere twose, inzu zicuruza ibicuruzwa byo kurya (alimentation) ndetse n’amaguriro manini (supermarkets), kibabuza kwakira ibicuruzwa by'amata n'ibiyakomokaho bidafite ikirango cy'ubuziranenge.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rigashyirwaho umukono na Minisitiri Francis Kaboneka, risaba abayobozi b’uturere kugenzura ko amata n’ibiyakomokaho mu turere bayoboye bifite iki kimenyetso cy’ubuziranenge.
Muri Gashyantare uyu mwaka RSB yatangaje ko imaze gutanga icyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa birenga 370 byiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ibikoresho by’ubwubatsi byose bikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa RSB, Raymond Murenzi, yabwiye itangazamakuru ku wa 3 Gashyantare 2017, ko bishimira ibimaze kugerwaho mu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge kuko byinshi muri ibi bicuruzwa byahawe icyemezo mu myaka irindwi ishize.

Nubwo ibicuruzwa bimaze guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge ari bike ugereranyije n’imyaka RSB imaze dore ko yatangiye gukora mu 2002, Murenzi avuga ko intambwe imaze guterwa ari iyo kwishimirwa kuko mbere ya 2010 ibicuruzwa bibiri gusa aribyo byonyine byari bifite iki cyemezo.

S-Mark nicyo kirango cy’ubuziranenge cy’ibanze cyemerera igicuruzwa kuba cyajya ku isoko ryo mu gihugu no hanze yacyo.

RSB ifite inshingano zo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, gukurikirana uburyo ashyirwa mu bikorwa no gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa na serivisi zitandukanye.