Kubwimana usanzwe ari umufatabuguzi wa Tigo yavuze ko atajyaga yiyumvisha ko ashobora kwegukana amafaranga nk’aya kuko n’iyo yakingana atihaga icyizere cyinshi.
Yagize ati “Tigo ikimara kumpamagara nabanje gushidikanya, ariko sinatinze kubyemera, bintera ibyishimo byinshi.Ubusanzwe nkunda gusoma ubutumwa Tigo ikunze kunyoherereza, nibwo namenye iby’iyi poromosiyo.”
Yakomeje agira ati “Nkimara kuyimenya natangiye gukina nkajya nohereza ubutumwa bugufi kenshi kuko noherezaga nk’inshuro 10 ku munsi ariko nkakina ntabirimo neza numva amahirwe atansanga inyuma y’ishyamba ariko byabaye rwose ubu nabyemeye.”
Kubwimana avuga ko amafaranga yatsindiye azayakoramo umushinga uzajya wunganira umushahara ahembwa bikamufasha kwiteza imbere n’umuryango we.
Yakomeje abwira abashidikanya kuri iyi tombola gukomeza gukina, kuko amahirwe nta we atageraho.
Uko wagira uruhare muri iyi gahunda
Abafatabuguzi b’umurongo wa Tigo Rwanda bazajya binjira muri iyi tombola bohereje ubutumwa bugufi ku 155, cyangwa bagahamagara *155#. Buri nshuro ubikoze hazajya hagenda 100 Frw kandi ushobora kubikora inshuro zose ushaka ku munsi. Abafatabuguzi bazabigerageza buri munsi bazajya bashyirwa muri tombola havemo batatu begukana 100,000 Frw.
Abo batatu bazajya batsinda buri munsi bazajya batumirwa mu kiganiro kuri TV1 batombore hagati yabo binyuze mu gukaraga imashini yabigenewe. Utomboye umubare munini azajya yongera akarage bwa kabiri, afite gutsindira hagati ya 200,000 Frw na miliyoni 8 Frw. Uwatsinze azajya yegukana amafaranga bagezeho bakaraze bwa kabiri.
Uretse amafaranga azajya atsindirwa buri munsi, buri minsi 30 hazaba hari igihembo gikuru cy’ukwezi aho abakiliya ba Tigo bazajya batoranywamo mu buryo bw’amahirwe, abantu batatu mu bakinnye muri iyo minsi yose.
Bazajya bahatana, umwe afite amahirwe yo gutsindira ibihembo biri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku munsi wa nyuma w’iki gikorwa, hazabaho tombola nabwo aho abantu batatu bazaba barakinnye mu minsi 90 izaba irangiye, umwe akazegukana igihembo kiri hagati ya miliyoni 5 Frw kugeza kuri miliyoni 20 Frw bitewe n’amahirwe azamusekera.
Tigo Rwanda imaze kugera ku bafatabuguzi basaga miliyoni eshatu, kuva mu 2009 kugeza uyu munsi ikaba imaze gushora miliyoni $310.





Ibitekerezo 0