Birashimisha iyo ugannye mu iguriro ukahabona ibyo ukeneye, kuruta kugenda uyoboza ngo iki cyangwa kiriya nagisanga he ndetse wanahagera ukakibura gihari kubera uburyo ibicuruzwa bivangavanze.
Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bwa Koperative Inkundamahoro, ikorera i Nyabugogo, ku bufatanye na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere BRD, hubatswe inzu z’ubucuruzi iruhande rw’ahazwi nko ku mashyirahamwe, zifite agaciro k’asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda hagamijwe gukorana ako kazi ubunyamwuga no gukura umutwaro w’ubukode ku bagakora.
Umuyobozi wa Koperative Inkundamahoro, Karera Sylvère, yagize ati “Ubusanzwe ibicuruzwa byo mu nyubako dukoreramo biba bivanze, ariko muri iyi nshya hazaba hari igice gicururizwamo imyenda, icy’ibiribwa n’ibindi binyuranye ukwabyo ku buryo byorohera abaguzi kubona ibyo bakeneye.”
Karera yakomeje avuga ko abantu bazaba bakorera mu nyubako y’ubucuruzi bazajya bayikodesha, ariko banaguriramo ibibanza kugeza ubwo uwishyura agejeje ku giciro cy’aho akorera agahita ahegukana burundu.
Ubwo Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, Kanyankore Alex, yasuraga ku wa 24 Gashyantare ahari kubakwa izo nyubako, yavuze ko BRD yatanzemo inguzanyo z’asaga miliyari 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda hagamijwe kuzamura urwego rw’ubucuruzi ku bantu bakoreraga ahantu hatatanye.
Yagize ati “Iyi nzu izafasha abacuruzi gukorera ahantu hagezweho, kandi hajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi, ndetse binabafashe gutanga serivisi zinoze.”
Ubuyobozi bwa BRD, bwasobanuye ko inyubako ebyiri ziri kubakwa Nyabugogo, hafi y’ahazwi nko ku mashyirahamwe, zizakorerwamo ubucuruzi ariko hakabamo n’ifite igice kimwe kizaba gifite umwihariko wo gucumbikira abantu.
Biteganyijwe ko inzu izakorerwamo ubucuruzi gusa izaba yamaze kuzura muri Nyakanga 2016, igahita inatangira gukorerwamo mu gihe indi izuzura muri Kanama uyu mwaka.
Abanyamigabane basaga 300 b’ikompanyi iri kubaka iyi nzu, nibo bazaba aba mbere kuyikoreramo, ariko ubuyobozi bwayo bwavuze ko n’abandi bose bazaba bafite ubwo burenganzira.



















TANGA IGITEKEREZO