00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Bubakiwe isoko rigurishirizwamo amatungo 2000 ku munsi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 March 2026 saa 07:39
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’impunzi zibarizwa mu Nkambi ya Kigeme, barishimira isoko mpuzamahanga ry’amatungo rya Ryarubondo ryavuguruwe kuri miliyoni 426 Frw rikaba risigaye rigurishirizwamo amatungo arenga 2000 ku munsi.

Iri soko riherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ryubatswe ku gice cya hegitari imwe aho rirema kuri buri wa Kabiri.

Ku munsi ryitabirwa n’abasaga 4000 barimo n’ababa bagiye kugurisha amatungo arenga 2000.

Isoko rya Ryarubondo ryubatswe binyuze mu mafaranga yatanzwe n’umushinga Jyambere ukorera muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).

Ni isoko ryakira ku munsi umwe inka ziri hagati ya 700-1000, ingurube 700, ihene n’intama zirenga 500 ndetse n’inkoko.

Mu baturage bakunze kurema iri soko barimo abaturuka mu turere twa Huye, Nyanza, Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru n’ahandi.

Abahagura amatungo abenshi bayagurisha muri utwo turere no hanze y’u Rwanda muri Uganda, mu Burundi ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida w’abacuruzi b’amatungo mu isoko rya Ryarubondo, Hategekimana Pascal, yavuze ko mbere aho bacurizaga amatungo hari nko mu gihuru, aho banaguraga amatungo abantu bakayiba kuko hatari hazitiye kandi hasa nabi.

Ati “Ubu rero amatungo asigaye ari menshi kuko buri muntu wese aba yizeye umutekano. Mbere hano hagurishwaga ingurube 100 ariko ubu zikubye kenshi.’’

Mugisha Faustin ubarizwa mu Nkambi ya Kigeme yagezemo mu 2013 avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko iri soko rya Ryarubondo ribafasha kuguriramo amatungo atabahenze bakajya kuyorora ubundi nyuma bakagaruka kuyagurisha yariyunguye.

Ati “Iyo twazanye itungo ryacu ntabwo bavuga ngo uyu ni Umunyarwanda, uyu ni impunzi, oya. Batugurira nk’uko bagurira abandi kandi natwe turasora. Dushimira Leta y’u Rwanda yemeye kutwakira, akaduha ubwisanzure amasoko yose tuyajyamo, tukagurisha nk’abandi baturage.’’

Umugenzuzi w’imisoro mu Karere ka Nyamagabe, Nsengiyumva Leonidas, yavuze ko iri soko ry’amatungo rya Ryarubondo kuva aho rivugururiwe imisoro yinjizwa yiyongereye.

Yavuze ko mbere binjizaga miliyoni 2 Frw ariko nyuma y’aho ryubakiwe ubu impuzandego ni miliyoni 2.8 Frw yavuze ko hari nubwo babona miliyoni 3 Frw ku munsi.

Ati “Iki ni igikorwaremezo gikomeye kuko gituma dusabana n’utundi turere binyuze mu baturage. Ni igikorwaremezo gituma umutungo w’Akarere uzamuka kuko buri cyumweru haboneka miliyoni 2.8 Frw avuye mu misoro, turaryishimiye cyane.’’

Umuyobozi w’umushinga Jyambere ukorera muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngoga Frank, yavuze ko kuvugurura isoko rya Ryarubondo byatwaye miliyoni 426 Frw aho bubatse ibice bitatu birigize, rirazitirwa ku buryo amatungo nta hantu yamenera asohoka.

Yavuze ko kandi banubatse irerero ry’abana rifasha mu kwakira abana baba bafite ababyeyi baje kurema iri soko.

Akarere ka Nyamagabe gasanzwe gafite andi masoko y’amatungo mato arimo irya Gatare, irya Mbazi, irya Kaduha yose akaba yarashyizweho kugira ngo afashe abaturage kubona aho bagurishiriza amatungo yabo.

Mu Isoko ry’amatungo rya Ryarubondo hagurishirizwa amatungo 2000 ku munsi
Isoko ry’amatungo rya Ryarubondo rigurishirizwamo ihene 500
Mu isoko ry’amatungo rya Ryarubondo hagurishirizwa ingurube 700 ku munsi
Abaturage babonye isoko ry’amatungo rya Ryarubondo nk'igisubizo
Mu isoko ry’amatungo rya Ryarubondo hagurishirizwa inka zigera ku 1000
Umuyobozi w'umushinga Jyambere ukorera muri MINEMA, Ngoga Frank yavuze ko kuvugurura isoko rya Ryarubondo byatwaye miliyoni 426 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages