Aba baturage babigaragaje kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Kanama 2017, ubwo bahuraga n’abakozi ba MTN Rwanda babasuye mu cyaro aho batuye n’aho bakorera muri gahunda ngarukamwaka iyi sosiyete igira yo kwegera abakiriya bayo no kubagaragariza serivise itanga ndetse inumva ibitekerezo byabo kuri serivise bahabwa.
Ubwo basugara abo mu murenge wa Tare, bagaragaje ko iby’ibanze bifuza bagezwaho ari ukubakemurira ikibazo cya réseau (umurongo) icikagurika, ntibabashe guhamagara neza.
Banavuze ko bashyirirwaho ahantu ho kujya babikuriza amafaranga babika kuri telefone zabo ndetse n’uburyo bajya bahita bahindurirwa sim cards zabo igihe bazibwe cyangwa bazitaye (sim swap).
Umuturage witwa Ngezahayo Philemon yagize ati “Twifuza ko bongera iminara kuko hano haba ubwo guhamagara byanga kubera réseau nkeya; ikindi ni mobile money kuko nkatwe bidusaba kujya kuri kaburimbo mu Gasarenda kandi ni kure, twifuza ko bazana umuntu nka hano hafi ku isoko akajya adufasha kubitsa no kubikuza amafaranga. Ikindi kibazo dufite nk’iyo umuntu abuze sim card ye kuyihinduza bisaba kujya mu mujyi, iyo serivise nayo turayifuza hano mu cyaro.”
Umuyobozi Ushinzwe Ubuterankunga no kwamamaza Ibikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko mu bituma begera abakiriya babo by’umwihariko abatuye mu cyaro ari ukugira ngo barebe imbogamizi bahura nazo zisubizwe, yijeje ko ibyo abaturage basaba biri mu nzira zo gukemuka.
Yagize ati “Hari henshi hagaragara bene ibyo bibazo kuko hari ahatagaragara réseau neza ariko icyiza ni uko n’ubuyobozi bukuru bwa MTN Rwanda bwamaze gushyiraho ingengo y’imari yo kuzabikemura. Baratangiye ubungubu muzabyumva mu minsi iri imbere twagiye gutaha iminara mishya kandi na hano muri iki gice harimo, mu ntangiriro z’umwaka utaha tuzaba twabikemuye.”
Yakomeje agira ati “Impamvu batari bagezwaho MTN Mobile Money ni uko hari hakiri ibibazo bya rezo itameze neza, ariko biri gushyirwamo ingufu ku buryo byose bizaba byakemutse umwaka utaha.”
Ikibazo cy’umuriro mu cyaro nacyo cyatekerejweho
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko bwasanze kugira ngo serivize igeza ku bakiriya bayo bo mu cyaro zigende neza kandi zibanogere, ari uko bakwiye kuba bafite n’umuriro w’amashanyarazi, bityo ihitamo gukora na sosiyete icuruza imirasire y’izuba ya Mobisol.
Mubyo iyo sosiyete yereka abaturage harimo uburyo bashobora kwigurira umurasire w’izuba bagacana iwabo mu rugo ndetse bakabasha no kubona umuriro muri telefone zabo, kandi bakoroherezwa kwishyura, kuko kuko bikorwa mu byiciro.
Umukozi uhagarariye ubucuruzi bwa Mobisol mu Ntara y’Amajyepfo, Bosco Rulisa, avuga ko abifuza kwishyura kandi berekwa ko bazajya bishyura amafaranga binyuze ku ikoranabuhanga rya MTN Mobile Money kugira ngo boroherezwe.
Yagize ati “Dukorana na MTN muri iki gikorwa cyo kwegera abaturage no kubafasha kubona serivise nziza, icyo bifasha abakiriya bacu ni uko babasha kwishyura ibikoresho tuba twabahaye bakoresheje mobile money, kuko ntabwo babasha kujya kuri banki bose ngo ariho bishyurira ariko kuri telefone biraborohera.”
Kuva ku italiki ya 14 kugeza kuya 16 Knama 2017, MTN Rwanda iri kugenda iganira n’abakiriya bayo bo mu Ntara y’Amajyepfo, icyo gikorwa kikaba kizakomereza no mu zindi Ntara.



















TANGA IGITEKEREZO