Umushinga wa Nimwiza ni ugushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi bugezweho bwifashishije ikoranabuhanga buzafasha u Rwanda kubugiramo abashoramari bato no kwihangira imirimo mu rubyiruko.
Nimwiza yatangiye ibikorwa bye areba Isiganwa Mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku Magare, Tour du Rwanda 2019; yari ahasorejwe agace ka Gatatu kegukanwe n’Umunya-Eritrea, Kudus Merhawi aho abasiganwa bavuye i Huye berekeza i Rubavu mu bilometero 213,1, ku wa 26 Gashyantare 2019.
Yabwiye IGIHE ko Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque nk’umuterankunga mukuru w’iri rushanwa ko urubyiruko rwayisunga ngo umushinga we uzagerweho.
Yagize ati “Umushinga wanjye wibanda ku rubyiruko kandi Cogebanque ni imwe muri banki zirushyigikiye cyane, nizera ko mu kurushishikariza kwizigamira ni ho imbaraga zose zituruka. Uko urubyiruko rwizigamira niko umushinga wanjye uzatera imbere kuko ayo mafaranga ruzayifashisha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ibyo kubuteza imbere.”
Yashishikarije urubyiruko gufunguza konti muri Cogebanque kuko ari ‘inyungu zarwo’ mu gutegura ahazaza.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko bishimiye uko Abanyarwanda barushijeho kugana serivisi z’imari muri Tour du Rwanda.
Yagize ati ‘‘Twari tunyotewe no kubona irushanwa riri ku rwego rwisumbuyeho.Aho Tour du Rwanda 2019 yanyuze hose, twabwiraga abantu kwagukana natwe mu mikoranire.’’
Yakomeje ati ‘‘Uyu mwaka twari dufite gahunda yo kwigisha Abanyarwanda kumenya kwizigamira. Twari dufite konti ya Itezimbere ifungurwa ku mu-agent wese kandi ni igikorwa gikomeje. Ni konti wasabiraho inguzanyo, amakarita ya Mastercard yagufasha guhaha mu Rwanda no hanze kuri murandasi, ikanaguhesha agatabo ka sheki wakuriraho amafaranga. ’’
Konti ya Itezimbere ifungurirwa ku mu-agent no mu mashami ya Cogebanque, ijyana na Mobile Banking ituma ubitsa, ukabikuza, ukanohereza amafaranga ku wundi muntu. Iyi konti inajyana n’iyo kuzigama ya ‘TEGANYA’, ishobora gufungurwa n’umukiliya mushya cyangwa usanzwe, akajya yungukirwa kugera kuri 5% by’amafaranga yabikijeho.
Iyamuremye yakomeje ati ‘‘Twababwiye kwizigama batekereza ejo hazaza kuri konti isanzwe yitwa Teganya. Buri mushinga n’ibyifuzo by’Abanyarwanda Cogebanque turahari ngo tubafashe gukemura icyo kibazo. Twabonye abantu benshi batugana, kandi byaduhaye icyizere ko turi kumwe.’’
Cogebanque inafite izindi konti zirimo Nteganyiriza minuze, aho umwana azigamirwa amafaranga azamufasha muri kaminuza. Hari n’ishobora kubakwa ku buryo mu myaka ine, umuntu ahabwa inguzanyo yo kubaka inzu y’amahitamo ye.
Gahunda y’iyi banki itanga Serivisi Mpuzamahanga binyuze mu ikoranabuhanga ni ukorohereza Abanyarwanda gukuza umuco wo kwizigamira uri muri gahunda za leta.
U Rwanda rufite gahunda y’ubwiteganyirize burambye igamije kuzamura ubukungu n’igipimo cy’ubwiteganyirize mu gihugu aho rwihaye intego yo kuva mu bihugu bikennye rukagera ku bifite amikoro aringaniye bitarenze 2035 no ku bikize mu 2050.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO