Amasezerano ya EPA (Economic Partnership Agreement) yitezweho koroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati ya EAC na EU, aho ateganya ikurwaho ry’imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize iyi miryango yombi.
Mu nama idasanzwe iheruka guhuza abayobozi ba EAC muri Nzeri 2016 yabereye i Arusha byari byanzuwe ko amasezerano ashyirwaho umukono n’ibihugu bya EAC bitarenze Ukwakira 2016, ariko igihe kiza kongerwa kugera tariki ya 2 Gashyantare 2017 kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo gusoma ibiyakubiyemo.
Nubwo u Rwanda na Kenya bayasinye muri Nzeri 2016, Uganda, Tanzania n’u Burundi byo bikomeje kwinangira kandi aya masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa, ibihugu byose bigize EAC byayashyizeho umukono.
Abadashyigikiye aya masezerano bavuga ko mu mpamvu zituma ibi bihugu bitayashyiraho umukono ari uko hari impungenge ko azafungurira imiryango ibicuruzwa byinshi biturutse muri EU, ibyo mu Karere bigasigara inyuma.
Ni mu gihe abayashyigikiye bo bavuga ko isoko rizaguka, ibicuruzwa byo muri EAC bikajya bibasha kugera mu bihugu bigize EU ku buryo bworoshye.
Mu kiganiro na The Newtimes, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Michel Ryan yavuze ko nubwo EAC ikomeje gutinda gushyira umukono kuri aya masezerano, hakiri icyizere cyatanzwe n’u Rwanda na Kenya.
Yakomeje avuga ko kuba ibi bihugu byarayasinye ari ikimenyetso cyiza kandi ko bizeye ko iki kibazo kizagarukwaho mu nama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC iteganyijwe mu minsi iri imbere.
Ati “Ariko aya ni amasezerano areba ibihugu byose bigize EAC kandi turumva neza impamvu bikeneye kubyumvikanaho nk’uko byagenze igihe EPA yatekerezwagaho. Twizeye ko iki kibazo kizahabwa agaciro n’abakuru b’ibihugu mu nama ya EAC iteganyijwe mu minsi iri mbere.”
Ryan kandi yagaragaje ko inyungu iri mu masezerano ya EPA ari uko igihe u Rwanda, Uganda, Tanzania n’u Burundi bizaba byaramaze kwinjira mu bihugu bifite ubukungu buciriritse, bizakomeza kwinjira mu masoko ya EU ku buntu kandi ko ikigamijwe ari uko EAC itera imbere.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, ubwo basozaga inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bagarutse kuri iyi ngingo bavuga ko bazayiganiraho ku buryo bwimbitse mu nama y’abakuru b’ibihugu iteganyijwe.
Ibihugu byose bigize EAC ukuyemo Kenya bisanzwe byoroherezwa kugera ku isoko rya EU kubera ko ubukungu bwabyo bukiri hasi; ibi bikorwa binyuze mu masezerano akomorera ibicuruzwa byose ukuyemo intwaro.
Nubwo umwaka ushize, Kenya yemerewe kugera ku isoko rya EU binyuze mu yiswe MAR (Market Acces Regulation), Ryan avuga ko atari igisubizo kirambye kuko byakozwe kugira ngo ibihugu byose bibanze byumvikane uburyo byashyira umukono ku masezerano ya EPA.
Avuga kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM), François Kanimba yavuze ko kizagarukwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu iteganyijwe mu mpera za Gashyantare 2017.



















TANGA IGITEKEREZO