Izi ngendo nshya zerekeza i Kigali biteganyijwe ko zizatangira muri Kamena 2026 hakoreshejwe indege ya Boeing 737, izajya ihuza Muscat muri Oman na Kigali.
Oman Air Cargo ivuga ko uru rugendo ruzafasha gukura imizigo iva cyangwa ijya mu Rwanda iyijyana ku masoko yo mu Burasirazuba bwo Hagati no ku mugabane w’u Burayi, Muscat ikaba izakoreshwa nk’ikiraro gikomeye cyo guhererekanya imizigo.
Michael Duggan, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gutwara imizigo muri Oman Air yagize ati “Tubona gukomeza kwiyongera k’ubusabe hagati y’Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, cyane cyane ku bicuruzwa byangirika vuba n’imizigo idasanzwe, kandi iyi nzira nshya izaduha ubushobozi bwo kongera ubwikorezi no kugera kure.”
Akomeza agira ati “Mu gukomeza kwagura umuyoboro wacu muri Afurika y’Iburasirazuba, twashyiriyeho abohereza ibicuruzwa uburyo bwizewe bwo kugera ku rwego mpuzamahanga, kandi dukomeza gushimangira ko Muscat ari icyambu cyizewe cy’imizigo.”
Ibicuruzwa biteganyijwe gutwarwa muri iyi nzira birimo imbuto, imboga, indabyo, imiti, n’indi mizigo isanzwe iva muri Afurika y’Iburasirazuba.
Oman Air Cargo ivuga ko imizigo izajya igera i Muscat ihite yoherezwa mu Burasirazuba bwo Hagati, u Burayi ndetse no mu Buhinde bikazatuma Oman ikomeza kuba icyambu gikomeye mu kohereza ibicuruzwa bya Afurika ku masoko mpuzamahanga.
Uretse iyi nzira nshya igana Kigali, Oman Air Cargo kandi iteganya kungukira mu ngendo nshya hagati ya Muscat na Singapore zizatangira muri Nyakanga 2026, zikoresheje indege ya Boeing 737 MAX.
Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa, mu Ugushyingo 2025 Oman Air Cargo yatangaje amasezerano mashya atanu azongera inzira nshya zigana muri Australia n’u Buyapani.
Izi ngendo za Oman Air, ni intambwe ikomeye mu kongera amahirwe y’ubucuruzi bw’imizigo no guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu kohereza ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!