Mu minsi ishize nibwo ikompanyi mu by’amahoteli, Mantis, ikorera mu bihugu bisaga 70 ku Isi yagaragaje ubushake bwo gukorana na Delegations Inn Ltd, yiyongera kuri Golden Tulip Hotels iyoboye La Palisse hotel ikorera i Nyamata na Serena Group of Hotels iyoboye Kigali na Kivu Serena Hotel, mu gihe ibindi bigo bikomeye mu by’amahoteli nka Marriot Hotels, Radisson Blu, Zinc nabyo byatangizaga ibikorwa.
Ntitwavuga izi ngo twibagirwe Kempinski Hotels mu gihe gishize yayoboraga Hotel des Mille Collines ariko amasezerano ibi bigo byombi byari bifitanye akaza guseswa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2017, nyuma y’igihe imirimo yo kubaka Hotel yo ku rwego rwo hejuru irimbanyije, Park Inn by Radisson Kigali, ku mugaragaro iraza gufungurwa yiyongeye ku zindi ziri mu gihugu.
Ni hotel ifite ibyumba bigezweho 161, iherereye mu Mujyi rwagati mu Kiyovu ahahoze Hotel Kiyovu. Ifite urwogero rugezweho, icyumba gikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gym), icyo umuntu ashobora gutunganyirizwamo isura ye (beauty salon).
Ibi byiyongera ku byumba bishobora kuberamo inama ndetse n’akabyiniro kagezweho aho ababishaka bazajya babyina bugacya. Ni imwe mu mahoteli kandi afite umwihariko mu gutegura amafunguro y’ubwoko butandukanye.
Guverinoma iteganya kuzajya yizinjiza miliyoni $150 buri mwaka ziturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye muri gahunda ya MICE (Meetings, Incentives, Conferences and Events), aho inateganya kuzamura umubare w’ibyumba bya hoteli bikava ku bisaga igihumbi bihari uyu munsi bikagera ku 13 800 mbere y’uko 2017 irangira.
Iyi gahunda ya MICE kandi izazamura ubukerarugendo, aho mu 2013 igihugu cyinjije miliyoni $49 zavuye mu kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye. Mu mwaka wa 2015, ubukerarugendo bwakomeje kuzamura umusanzu wabwo mu iterambere ry’igihugu aho bwinjije miliyoni $340, hariho inyongera ya 10% ugereranyije na 2014.
Mu mwaka ushize u Rwanda rwakiriye n’ibindi bikorwa mpuzamahanga bikomeye, birimo inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum), Inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari (Global Africa Investment Summit” tudasize irushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru ryabaye mu ntangiriro za 2016, byose byakuruye abanyamahanga basaga 20 000.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, igaragaza mu gihe cy’Inama ya 27 ya AU mu bukungu bw’igihugu hinjiye miliyoni $4.2, mu gihe mu gihe cya WEF hinjiye miliyoni $2.4.



















TANGA IGITEKEREZO