Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abacuruzi gihundura imyimvire, bakiyizera ntibabone irushanwa ry’ubucuruzi nk’ikibazo ahubwo rikaba imabarutso yo gukora cyane,ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ya 14 y’ubucuruzi kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nenzeri 2014.
Muri iyi nama y’iminsi itatu yatangirijwe i Kigali, Perezida Kagame yavuze ko mu guteza imbere ubucuruzi hari imyumvire igomba gushyirwamo imbaraga. Iyi myumvire yashize mu byiciro bitatu ni ukutumva ko udashoboye ahubwo ukugirira icyizere, kutava ku izima no kubona ihangana ry’ubucuruzi ukaribonamo amahirwe yo gukora.
Agendeye ku mbogamizi zikizitiye ubucuruzi mu bihugu bya Afrika no ku Isi, Perezida Kagame yavuzeko ubucuruzi bukibangamiwe n’imyumvire ituma bamwe vavuga ko hari ibyo badashoboye.
Yagize ati “Imbogamizi ya mbere ni imyumvire yo kuvuga ko umuntu atabishobora. Tubashije gutsinda iyi myumvire mu bucuruzi ibindi byaba amateka.”
Perezida Kagame yagaragaje ko inzira yo kuzamura ubucuruzi bukagera ku rwego mpuzamahanga ikomeye kuko iyo iba yoroshye yakabaye yaravumbuwe kera. Ibi ngo bikaba bisaba gushyira imbaraga mu gufasha abashoramari na ba rwiyemezamirimo kwiyubakira ubushobozi.
Yavuzeko ari ngombwa ko imishinga mito n’iciriritse ishyirwamo imbaraga kugira ngo irenge imbibi z’ibihugu. Aha yavuze cyane ku gushyiraho gahunda zorohereza ubucuruzi bwambuka imipaka.
Yatanze urugero nko rw’umuhora wa Ruguru kuri ubu urimo koroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda, Uganda na Kenya, bikaba bigaragaza imbaraga abayobozi bashyira mu gushaka ibisubizo byo koroshya ubucuruzi.
Ikindi kibangamiye ubucuruzi mu bihugu bya Afrika no ku Isi yagaragaje, ni ukubona ihangana ry’ubucuruzi nk’ikibazo. Yagize ati “Imyimvire ya nyayo mu iterambere ry’ubucuruzi ni ukubona uguhangana kwabwo, ukakubonamo amahirwe yo gukora kurenza uko ukubonamo ibibazo. Naho kuri twe nk’abayobozi igikenewe ni ukureba icyakorwa kugira ngo dufashe abacuruzi bacu kwinjira neza mu igahangana ry’ubucuruzi.”
Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere myiza ari ryo shingiro rya byose mu gufasha abacuruzi cyane ko mu byegeranyo byagiye bikorwa usanga igikenewe kurusha ibindi mu batuye Isi ari akazi, kandi abacuruzi bagahanga.
Yakomeje ashimangira ko ingingo ya mbere mu gukuraho imyumvire mibi mu bucuruzi ari ukwigirira icyizere mu byo bakora byose.
Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamhanga cy’Ubucuruzi (ITC) Arancha Gonzaleza, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kugaragaza ubushake bwo guteza imbere ubucuruzi.
Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe, bigaragara ko byibuze abantu basaga Miliyoni 500 bazaba bari ku isoko ry’umurimo ku Isi. Arancha asanga abashinzwe gushyiraho gahunda z’ubucuruzi muri za guverinema bagomba kugirana imikorere inoze n’abacuruzi cyane cyane mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse.
Iyi nama mpuzmahanga ya 14 y’ubucuruzi ihuje abarenga 800 baturutse mu bihugu 73 ku Isi. Insanganyamatsiko yahawe iyi nama igira iti “Ibigo by’ubucuruzi bito n’Ibiciriritse; Kwihangira imirimo binyuze mu bucuruzi” Iyi nama ni ubwambere ibereye muri Afurika ku ikubitiro ikaba yahise ibera mu Rwanda.
Mu gihe cy’iminsi itatu, abacuruzi, abashyiraho gahunda z’ubucuruzi muri goverinema n’abandi bafite aho bahurira n’ubucuruzi bazafatanya gushaka uko hatezwa imbere ubucuruzi cyane cyane ku rwego mpuzamahanga.
Amafoto/Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO