Inshingano z’ibanze z’ibi biro ni ukorohereza Abanyarwanda, no kubafasha kubona amakuru atuma bageza ibicuruzwa byabo ku isoko ryo muri Congo-Brazzavile no mu bindi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika nk’uko PSF yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare 2017.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSF, Stephen Ruzibiza, yavuze ko bijya bigaragara aho abacuruzi b’Abanyarwanda bifuza kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga ntibibakundire bitewe no kubura amakuru.
Yagize ati” Iyi niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo gufungura ibiro, bizajya bifasha mu kumenya ahari isoko no gukora ubushakashatsi ku ruhande rw’abacuruzi b’Abanyarwanda muri Congo-Brazzaville.”
Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko ibigo by’ubucuruzi bibiri, birimo SawaCiti yo mu Rwanda, na Group 250 yo muri Congo-Brazzaville, byombi bizafatanya mu korohereza abacuruzi b’Abanyarwanda kugeza ibicuruzwa byabo muri iki gihugu.
Ruzibiza ati” Biri muri gahunda yo kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga, no kugabanya ibyo dukurayo. Ni byo biro bya mbere dufunguye. Turateganya kujya no ku yandi masoko, byose bigamije koroshya ubucuruzi.”
Bamwe mu bacuruzi batangiye gushaka uko bohereza ibicuruzwa byabo muri Congo-Brazzaville barimo n’Uruganda rw’Ifu rwa Kinazi, bavuga ko icyo biteze kuri ibi biro bya PSF ari ukurushaho koroherezwa kubona amakuru nyayo.
Inshingano zo kuyobora ibiro bya PSF muri Congo-Brazzaville, zahawe Gerard Mukubu wari usanzwe ari Umuvugizi wa PSF mu Rwanda.
PSF ifunguye ibiro muri Congo-Brazzaville nyuma y’ukwezi kumwe Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda, Michel Xavier Biang, ashishikarije Abanyarwanda gushora imari mu gihugu cye.
Ubuhahirane bw’u Rwanda na Congo Brazzaville bworoshywa n’ingendo z’indege za RwandAir.





Ibitekerezo 0