Iri murikagurisha ritegurwa n’urwego rw’abikorera ku bufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, riteganyijwe gutangira ku wa 22 Nyakanga rigasozwa ku wa 11 Kanama 2019. Byitezwe ko rizitabirwa n’abamurika ibikorwa barenga 500 barimo abo mu Rwanda n’abanyamahanga bazaturuka mu bihugu 25.
Abategura iki gikorwa bavuze ko bateguye imyanya 903 izamurikirwamo n’abamaze gusaba kwitabira iri murikagurisha rizamara ibyumweru bitatu.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri PSF, Kabera Eric, yabwiye The New Times ko uku kwagura byatewe nuko hakenewe imyanya myinshi izamurikirwamo ibikorwa.
Ati “Twari dusanzwe dufite imyanya imurikirwamo ibikorwa igera kuri 700 ariko bitewe nuko abazamurika baturutse mu bihugu bitandukanye biyongeye, twaraguye”
Kabera yongeyeho ko bamwe mu bazamurika ibyo bakora hari igihe bakenera umwanya urenze umwe, ikaba ariyo mpamvu ituma bategura umubare munini w’imyanya ugereranyije uw’abamurika ibikorwa biyandikishije.
PSF yavuze ko bari gushaka uburyo bakwimura iki gikorwa kikazajya kibera i Gahanga kuko aribwo babasha kwakira abantu benshi.
Uko imyaka igenda, umubare w’abamurika ibikorwa byabo wagiye wiyongera cyane ko n’ibihugu bigenda bishishikarira ku murika ibicuruzwa byabyo ku isoko ry’u Rwanda.
Ibihugu biheruka kwiyandikisha kugira ngo bizitabire iri murikabikorwa ryitezweho kuzasurwa n’abarenga 35,000, birimo u Bushinwa, Madagascar, Indonesia na Cote d’Ivoire.
Kabera yavuze ko irimurikagurisha ngarukamwaka ryagiye riba uburyo bwo gukurura abashoramari b’abanyamahanga benshi barimo Dubai’s JKK International, ALink Technologies n’uruganda rukora matola rwa Dodoma.
Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda giheruka gusinya amasezerano na PSF, azatuma ibikorwa byose muri iri murikagurisha mpuzamahanga bizishyurwa hatabayeho guhererakanya amafaranga mu ntoki.
MTN Rwanda imaze kubaka uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa mu masoko asanzwe n’andi maguriro nka Tap & Pay cyangwa Momo Pay bwifashisha telefone yanditse muri serivisi ya Mobile Money, aho umuntu *182*3# agakurikiza amabwiriza.



















TANGA IGITEKEREZO