00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Remera: Koperative FODECO rurageretse n’abanyamuryango

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 16 July 2013 saa 12:00
Yasuwe :

Nyuma y’uko gucururiza mu kajagari muri Gare ya Remera bihagaritswe, abacuruzi bibumbiye hamwe bashinga Koperative bise FODECO (Force’s Development Cooperative), ikorera kuri Sar Motor. Bamwe mu banyamuryango banenze imikorere n’imikoreshereze y’umutungo wabo bahisemo gusezera ariko gusubizwa utwabo ntibivugwaho rumwe.
Ikibazo gikomeje kwigaragaza muri FODECO kitavugwaho rumwe, ni Umuyobozi w’iyo koperative ukomeza gutungwa agatoki kuba yaranze gusubiza imigabane abamaze gusezera, kandi (…)

Nyuma y’uko gucururiza mu kajagari muri Gare ya Remera bihagaritswe, abacuruzi bibumbiye hamwe bashinga Koperative bise FODECO (Force’s Development Cooperative), ikorera kuri Sar Motor. Bamwe mu banyamuryango banenze imikorere n’imikoreshereze y’umutungo wabo bahisemo gusezera ariko gusubizwa utwabo ntibivugwaho rumwe.

Ikibazo gikomeje kwigaragaza muri FODECO kitavugwaho rumwe, ni Umuyobozi w’iyo koperative ukomeza gutungwa agatoki kuba yaranze gusubiza imigabane abamaze gusezera, kandi amategeko yabo avuga ko usezeye asubizwa imigabane ye n’inyungu iyikomokaho ariko hakuwemo igihombo cyaba cyarabayeho.

Ikibazo cyananiranye gukemuka hagati y’abanyamuryango ubwabo cyageze aho kijyanwa mu buyobozi bw’umurenge wa Kimironko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko Kayihura Felix, mu mabaruwa abiri yandikiye Perezida wa FODECO yamusabye gusubiza bidatinze imigabane y’abasezeye muri Koperative ariko ntiyagira icyo agikoraho.

Perezida wa Koperative yasubije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko ko bagikora igenzura ariko kugeza magingo aya nta kirakorwa.

Sebera Innocent, umwe mu basezeye muri Koperative FODECO, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko icyo bakeneye atari ugusenya ahubwo ari imigabane yabo. Agira ati “Twatanze imigabane yacu, kuba rero twarasezeye ntibutubuza guhabwa utwacu kuko amategeko abitwemererera.”

Yakomeje adutangariza ko kugira ngo winjire muri Koperative umunyamuryango yishyuye amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw), buri kwezi agatanga ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw). Mu byo bamaze kugeraho ni uko ubu batunze moto 20 zitwara abagenzi, baguze n’inzu ifite agaciro ka 18, 945,000Frw. Ubu Koperative imaze imyaka itatu ishinzwe. Nk’uko Sebera yabidutangarije, buri munyamuryango afitemo umugabane ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu na mirongo itatu (530,000Frw).

Ubuyobozi bwa FODECO bubivugaho iki?

Mu gukurikirana iki kibazo, IGIHE twaganiriye na bamwe mu bayobozi ba FODECO batwemerera ko hari abanyamuryango 17 basezeye ariko batarahabwa imigabane yabo. Kutayibaha atari ubushake buke ahubwo hari inzira z’amategeko abagenga zigomba kubahirizwa mu rwego rwo kwirinda ko byazagira izindi ngaruka.

Nyirajyambere Rose uzwi ku izina rya Mama Ngabire, Perezida wa Njyanama ya FODECO mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko ubundi iyo umunyamuryango asezeye muri Koperative ahabwa imigabane ye n’andi mafaranga yaba ayifitemo bitarenze amezi 12 ariko ashobora no kuyabona mbere. Yagize ati “Bariya banyamuryango basezeye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka; ntitwabirukanye. Kuva basezeye inama yateranye mu kwezi kwa Gatandatu ye, meza isezera ryabo. Ubu turimo gukora ibarura ry’umutungo kugira ngo buri wese wasezeye azahabwe utwe.”

Yakomeje adutangariza ko buri munyamuryango yatanze umugabane shingiro w’amafaranga y’u Rwanda 25000, buri kwezi agatanga ibihumbi cumin a bitanu by’umusanzu. Mu byo bamaze kugeraho atangaza ko harimo moto 20 zaguzwe n’inzu yaguze 18,500,000Rwf.

Ndungutse Issa na we uri mu bajyanama ba FODECO mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko abo basezeye n’ubundi banditse basaba kwinjira ku bushake muri Koperative kandi no gusezera byakozwe ku bushake bwabo. Yagize ati “Kwinjira muri Koperative bisaba amategeko, gusezeramo ndetse no gusubiza ibyawe na byo bifite amategeko bikurikiza. Ntitugomba kujya hanze y’amategeko kandi abasaba imigabane yabo na bo barayazi.”

Umutesi Julia, Umuyobozi wa FODECO mu kiganiro na we twagiranye yadutangarije ko abo basezeye batazimwa ibyabo, kandi bamenyesheje n’ubuyobozi bw’umurenge impamvu batahise bahabwa imigabane yabo nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 10 Nyakanga 2013, bandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera. Iyo baruwa yasubizaga iyo bandikiwe n’ubuyobozi bw’umurenge bubasaba gusubiza imigabane y’abasezeye bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2013.

Umutesi agira ati “Abasezeye bazasubizwa utwabo tutarengereye amategeko. Amategeko yacu avuga ko inama rusange ari yo ifata umwanzuro wa nyuma. Turimo gukora igenzura ry’umutungo, ku buryo mu nama rusange iteganijwe mu kwezi k’Ukwakira bazahabwa imigabane yabo. Iki si ikibazo gitumiza inama rusange idasanzwe ni ugutegereza isanzwe.”

Avuga ko imirimo yindi bafite yihutirwa barimo gukora ibangikanye n’icyo cy’igenzura ry’umutungo, ari ugutegura aho isoko ry’i Remera rigiye kwimukira, kuko aho bakodesha nyiraho ahakeneye.

Itegeko No 50/2007 ryo ku wa 18/9/2007 rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’amakoperative mu Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 33 rivuga ko umunyamuryango usezeye cyangwa wirukanwe muri koperative asubizwa imigabane cyangwa amafaranga yashoyemo, hamaze kugaragazwa agaciro ka buri mugabane bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 12. Hakurwamo igihombo koperative yagize n’imyenda ayifitiye. Ayo yabikije muri Koperative ayasubizwa hakimara gufatwa icyo cyemezo, hakurikijwe amasezerano yagiranye na Koperative.

Isoko ry'i Remera. Iyo nyubako ikodeshwa amadolari ya Amerika 2500 ku kwezi, bagiye kuyimurwamo
Ibiro Koperative FODECO ikoreramo mu isoko ry'i Remera
Aho isoko ry'i Remera rigiye kwimukira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages