00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Romeobuy irafasha Abanyarwanda kuzigama 60% mu guhahira mu Bushinwa

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 13 October 2014 saa 07:18
Yasuwe :

Romeobuy ikigo kigurisha ibicuruzwa kuri interineti yazaniye agashya Abanyarwanda ibafasha kugura ibicuruzwa mu Bushinwa ikabibagereza mu Rwanda bakazigama 60% by’amafaranga bakoreshaga babigurira mu maduka y’imbere mu gihugu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Bukuru Honesty Romeo, uyobora Romeobuy akaba ari nawe wayishinze, yavuze ko ubu bari gufasha abantu kugura imodoka zo mu bwoko bwa “Toyota Coaster” ku mafaranga make cyane.
Yagize ati “ Abakiriya bacu twabazaniye imodoka zo mu (…)

Romeobuy ikigo kigurisha ibicuruzwa kuri interineti yazaniye agashya Abanyarwanda ibafasha kugura ibicuruzwa mu Bushinwa ikabibagereza mu Rwanda bakazigama 60% by’amafaranga bakoreshaga babigurira mu maduka y’imbere mu gihugu.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Bukuru Honesty Romeo, uyobora Romeobuy akaba ari nawe wayishinze, yavuze ko ubu bari gufasha abantu kugura imodoka zo mu bwoko bwa “Toyota Coaster” ku mafaranga make cyane.

Yagize ati “ Abakiriya bacu twabazaniye imodoka zo mu bwoko bwa ‘Toyota Coaster’ zigura hagati y’amadolari ibihumbi icyenda na Magana arindwi, 9700$ n’ibihumbi cumi na bibiri, 12000$. Umuntu uguze iyi modoka tumufasha kuyipakira, tukamuha ‘Tracking number’ akazajya gufata imodoka ye muri Magerwa”.

Yakomeje avuga ko umuntu ugiye ku rubuga rwabo http://www.romeobuy.com/ agashima igicuruzwa, yishyura 70% by’ayo kigura andi 30% akazayishyura amaze kucyakira muri Magerwa.

Akandi gashya bafite muri iyi minsi, ni imikoranire n’ibigo by’ubucuruzi by’Abashinwa aho umuntu uguze igicuruzwa ku rubuga rwabo yongezwa ikindi kijyanye n’icyo aguze.

Romeo yagize ati “Ubu turimo gukorana na Kompanyi z’Abashinwa, iyo uguze ikintu ku rubuga tukongeza icyo bijyana. Niba uguze intebe zo mu nzu, tukongeza itapi ku buntu, wagura nka televiziyo tukakongeza ‘DVD Player’, wagura inkweto zikazana n’amasogisi”.

Yatanze urugero kuri bimwe mu bicuruzwa bafasha abantu kubona byihuse. Metero kare y’amakaro ihera ku 3.5$ mu gihe mu Rwanda igura arenze 10$, ubwiherero bwa kizungu bugura 60$ intebe nziza za Sofa zikagura guhera kuri 350$ naho televiziyo ya “42 inches” izo bakunze kwita “Flat Screen” ikagura 300$.

Yizeza ababagurira ibicuruzwa kubagirira umutekano n’icyizere. Romeo yavuze ko bakorana n’ibigo by’ubwikorezi byizewe, kandi ko amafaranga y’ubwikorezi uyishyura ibyo waguze bikugezeho.

Yatanze urugero nko kuri “Toyota Coaster” ubu bari kugurisha. Ati “Izi modoka, umuntu uyiguze yishyura 70% b’amafaranga igura hano, tuyimuhera ku giciro cyo mu ruganda.

Kugirango igere mu Rwanda, yishyura 5500$, aya ayishyura amaze kubona imodoka ye agahita anishyura nawe yari yasigaye. Urumva ko bihendutse.”

Romeobuy kandi yatangiye uburyo bwo gufasha abacuruzi bo mu Rwanda kumenyekanisha ibicuruzwa byabo mu Bushinwa.

Romeo ati “Abacuruzi naba rwiyemezamirimo bashaka kugurisha mu Bushinwa nabo twatangiye kujya tubafasha. Hari ukubamamariza ndetse no kubahuza n’abaguzi bashaka ibicuruzwa byo mu Rwanda”

Hagize utabona icyo ashaka ku rubuga rwa www.romeobuy.com, cyangwa mu gihe hari icyo yifuza ko bamushakira, yabandikira kuri [email protected] cyangwa agahamagara kuri +250785405058 (Rwanda); +8613503085315 (China) +25779463210 (Burundi) +61405811627 (Australia) .

Romeobuy kandi ntikorera mu Rwanda gusa kuko ubu aho waba uri hose ku Isi bakugezaho igicuruzwa cyawe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages