Itangazo ryasohowe n’iki kigo, mu ishami rishinzwe za Gasutamo, rivuga ko hashingiwe ku nama yabaye ku wa 29 Werurwe 2017 ihuje RRA, abakora ubwikorezi mpuzamahanga n’abunganira abacuruzi mu kumenyekanisha ibicuruzwa muri za Gasutamo, ikiga ku kibazo cy’impapuro zikoreshwa mu imenyekanisha musoro muri gasutamo aho usanga muri zo hari itandukaniro ku makuru yose arebana n’ibicuruzwa byaguzwe mu mahanga n’ibyageze mu gihugu, yanzuye ko abarebwa nabyo bakwiye gukosora amakosa yose ntihazongere kugaragara uko kunyurana kw’amakuru.
Ubuyobozi bwa za Gasutamo muri RRA, bwavuze ko itariki ya nyuma yo kuba hakosowe ayo makosa ari ku wa 30 Kamena 2017, bityo ko uzayafatirwamo nyuma y’iyo tariki azahanwa hakurikijwe amategeko.
Komiseri wa za Gasutamo, Tugirumuremyi Raphael, yabwiye IGIHE ko hari ubwo abacuruzi baguraga ibicuruzwa mu mahanga, rimwe na rimwe ugasanga amakuru abyerekeyeho aranyuranye, abenshi bakiregura bavuga ko bibeshye, ibyo ashimangira ko bitazakomeza kwihanganirwa.
Yatanze urugero rw’umuceri agira ati “Nk’ubu ashobora kuza azanye nk’umuceri wa Thailand wareba ku nyemezabuguzi (facture) ugasanga handitseho uwa Pakistan, wamubaza impamvu ati ‘naribeshye’; ubwo akajya kubihindura agashyiraho ibiri byo. Rimwe biba ari ukwibeshya ariko twe tugomba kubihanangiriza tukababwira ngo ‘kwihanganira kwibeshya bigomba kugira igihe birangirira’ kuko ntumenya uwibeshye cyangwa se uwashatse kujijisha kuko usanga umuceri wa Pakistan utagura kimwe n’uwa Thailand.”
Yakomeje agira ati “Icyo gihe turibaza tuti ‘ese yabikoze yibeshye, yashakaga kunyereza imisoro, ugasanga ni ibintu bidasobanutse kuko ushobora gufata icyemezo ugahohotera umuntu kandi koko wenda yibeshye,ariko noneho ni ngombwa ko tubakangurira ko bagomba kuba maso bakareba ibintu bamenyekanisha, bakanamenya ko ikibazo kizabamo bazakirengera.”
Tugirumurenyi yavuze ko ubusanzwe itegeko riteganya ko umuntu ugaragaweho amakosa nk’ayo ntabe afite ibisobanuro, ahanishwa amande y’amadorali ibihumbi 10, angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga umunani.



















TANGA IGITEKEREZO