Ubu buryo bwashyizweho nyuma yuko RRA itangaje uburyo bushya bwo gucunga umutekano wa nimero ziranga abasora (TIN) kubera ko hari abari basigaye baziyitirira mu gihe cyo kurangura bamwe bakisanga bagaragaraho ibicuruzwa byinshi mu bubiko bwa sisitemu ya EBM kandi batarigeze babigura.
RRA yahise ishyiraho uburyo bworoshye bwo gucunga umutekano wa TIN aho bisaba ko kugira ngo umuntu akoreshe TIN arangura, asabwa umubare w’ibanga (code) wohererezwa kuri nimero ya telefone iyo TIN yanditsweho, akanze *800#, agahitamo ururimi, agahitamo 5 (ahanditse gusaba code) agakurikiza amabwiriza.
Ubwo yasobanuraga iby’izi mpinduka Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko mu gihe umuntu abona atazajya kwirangurira cyangwa adafite umwanya wo kwiyakira iyo kode, afite uburengenzira bwo kwandikisha kuri TIN ye izindi nimero za telefoni zishobora nazo kuzajya zikoreshwa mu gusaba iyo kode.
Ati "Kubera ko kompanyi ari nini, ntabwo aba ari umuntu umwe urangura, cyangwa umukoresha ashobora kuba adahari, ubwo rero ikigo kizajya gishyiraho abantu bashobora kukirangurira n’iyo baba 10, ayo matelefone yashyizemo akaba ari yo ashobora kurangura kuri iyo TIN. Umuntu azajya aca ku ikoranabuhanga yongereho nimero ya telefone y’uwo ashaka ko azajya amurangurira."
Ibi ni nabyo byatumye RRA ishyira ahagaragara uburyo bworoshye abasora bashobora gukoresha mu kongera umubare wa nimero za telefoni kuri TIN zabo zemerewe gusaba iyo kode yo kuranguriraho ku buryo bashobora kujya kumurangurira.
Ni ibintu byoroshye buri wese ashobora kwikorera bitewe n’ubwoko bwa EBM akoresha kugeza ubu.
Nko ku bakoresha EBM V2.1, basabwa kunyura kuri www.myrra.rra.gov.rw, bakuzuzamo TIN n’Ijambobanga hanyuma bakemeza.
Iyo umaze gufungura uhita ubona ahanditse ’my profile’ hakaba n’ahanditse interuro igira iti "My contacts allowed to purchase" ari naho uhita ubona ahandi handitse ngo ’Add’ bivuze kongera akaba ariho ukanda.
Usabwa gushyiraho amazina yabo iyo nimero yongerwamo ibaruyeho, nimero ya tefoni izajya ikoreshwa mu gusaba kode yo kurangura ndetse email ya kompanyi cyangwa iyanditse ku bucuruzi.
Ikindi gishyirwamo ni nimero y’indangamuntu ye, akazi ashinzwe mu kigo cy’ubucuruzi cyawe hanyuma ukemeza unyuze ahanditse Save nimero igahita yongerwa ku rutonde rw’izo wasabiye uburenganzira gutyo kugeza ku mubare wifuza.
Ku bakoresha E-Tax kimwe n’abagifite EBM v2.0 nabo bashobora kubyikorera banyuze kuri www.rra.gov.rw bakareba ahanditse E-Tax, bagakanda ahanditse imisoro y’imbere mu gihugu hanyuma bagashyiramo TIN n’Ijambobanga ryabo.
Iyo usora amaze kwemeza abona ahantu handitse ijambo Update Details hanyuma agakanda ahanditse ngo Taxpayer Contact management.
Ukanze aho ahita ahabwa ahantu ho kuzuza amakuru yose yerekeranye na nimero igiye kongerwa ku zizajya zibona kode yo kuranguriraho arimo amazina yose ya nyiri iyo nimero, nimero ya Telefone ushaka kongeramo.
Hari kandi gushyiramo imeli y’ikigo cy’ubucuruzi bwawe, nimero y’indangamuntu cyangwa pasiporo ibaruye kuri nimero ushaka kongeramo, icyo ashinzwe mu kazi ndetse ushobora no gushyiramo igihe ubwo burenganzira nimero yahawe buzarangirira niba ubyifuza.
Iyo umaze kwemeza ayo makuru unyuze ahanditse save, uhita ubona ubutumwa bugufi bukubwira ko amakuru yabitswe neza kandi ko na ya nimero wongeyeho yahawe uburenganzira bwo kwaka kode yo kurangura.
Nubwo bimeze bityo ariko RRA igaragaza ko umuntu udashobora kubyikorera yakwegera ibiro byayo bimwegereye agafashwa, byaba mu kongeraho nimero cyangwa kuyikura ku rutonde rw’izemerewe gukora icyo gikorwa.
RRA kandi ivuga ko abantu bose bakenera kugura ibicuruzwa bakoresheje inomero iranga abasora yabo (TIN) baba abacuruzi, ibigo bya leta n’ibitegamiye kuri Leta cyangwa abantu ku giti cyabo, nabo bakenera gusaba code kugira ngo babashe gukorerwa fagitire ya EBM n’abacuruzi baguzeho ibicuruzwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!