Abavumvu bagenda batera imbere, bananoza imikorere yabo ariko hari abagikora mu buryo bwa gakondo aho usanga ubuki bwabo bufite umwanda, abandi bakavangamo isukari n’ibindi kugira ngo butubuke.
Hagamijwe kubafasha kunoza ibyo bakora, abavumvu bagenda bahabwa amahugurwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bibafasha kuba abanyamwuga nyabo.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abavumvu bo mu Ntara y’Amajyepfo, Ndahimana Jerome, Umukozi wo mu ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, yabasabye kuzirikana ubuzima bw’abarya ubuki.
Yagize ati “Turabasaba kwita ku byo mukora ntimubikore mugamije kubona amafaranga gusa, ahubwo mukazirikana ko mugomba kurinda n’ubuzima bw’abo muha ubwo buki, ku buryo uriye ubuki atagira ikibazo ahubwo avuga ngo ‘ubu buki ni ubwo mu Rwanda’, ku buryo umunyamahanga uje mu Rwanda avuga ko aza kujyana ubuki bwiza bwo mu Rwanda.”
Bamwe mu bavumvu bo mu Majyepfo bemera ko hari amwe mu makosa bajya bakora arimo kutagira isuku no gushaka indonke batubura ubuki mu buryo butari bwo, ariko bemeza ko nyuma y’inama bagiriwe na RSB bagiye kwikosora.
Mukakarisa Constance uyobora Koperative y’abavumvu mu Murenge wa Simbi, Akarere ka Huye yagize ati “Icyo tugiye kwitwararika ni ukongera isuku kandi tugashaka n’ibikoresho byabugenewe; kuko abavumvu twagiraga umwana n’umuntu utubonye akavuga ngo dore umuvumvu w’umunyamwanda, ibyo twiyemeje kubikosora.”
Abavumvu bahagarariye abandi mu makoperative 27 yo mu Ntara y’Amajyepfo bahurijwe hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amazi n’Amashyamba kugira ngo bungurane ibitekerezo na RSB ndetse bigishwe no kubungabunga ibidukikije kuko bifite isano ya hafi n’inzuki.



















TANGA IGITEKEREZO