00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abahinzi b’ibirayi bashinje amakoperative gutuma biborera mu murima

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 24 February 2018 saa 08:42
Yasuwe :

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu, barasaba Leta gukemura burundu ikibazo cy’uburiganya bukomeje kugaragara mu bucuruzi bw’ibirayi bikabateza igihombo ku musaruro wabo.

Bemeza ko igiciro cyashizweho na Leta kugeza ubu kitubahirizwa kuko bahendwa n’abacuruzi aho ikilo cy’ibirayio cya Peko bakigurisha amafaranga 80 mu gihe leta yagennye 135 Frw.

Iki kibazo kigaragajwe nyuma y’aho ba rwiyemezamirimo b’amakusanyirizo yaguraga umusaruro w’ibirayi bayambuwe agashyirwa mu maboko ya koperative z’abahinzi, gusa ngo nabo ntacyo bahinduye.

Mu mirima y’abaturage mu turere twa Rubavu na Nyabihu haracyagaragara ibirayi byasaziye mu mirima kubera kubura isoko.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, n’abandi bayobozi baganiriye n’abaturage ku kibazo cy’ibirayi byaheze mu murima kubera kubura isoko.

Serugendo Enias,umwe mu bahinzi yavuze ko bashimiye leta yabakijije kuryamirwa n’abari bafite amakusanyirizo mu bihe byashize ariko ubu bahangayikishijwe no kutabona isoko byatumye umusaruro uhera mu murima.

Yagize ati “Twebwe twishimiye ko mwadushyiriyeho amakusanyirizo n’iigiciro cy’ibirayi ariko ntago mwigeze mushyiraho amasoko ari nabyo bituma koperative igurisha ku giciro cyose ihawe kugira ngo irwane ku banyamuryango bayo. Ikibazo ni abanyakigali usanga iyo tugejejeyo ibirayi bashaka kuduhima, bakanga kubigura ku mafaranga yagenwe, ugasanga baraguha ku mafaranga 140 ku kilo kandi haremejwe 160 ku bya kinigi naho peko bakaguha 90 haremejwe 135. Bafite ukuntu bajya inama, wabona imodoka yawe igiye kuharara ugahitamo kubibaha kandi bo bakabigurisha abacuruzi bo mu masoko no mu mabutike ku mafaranga bashaka”

Ngabitsinze Jean Baptiste, umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Mudende, avuga ko umuturage avunika ahinga ibirayi ariko yabisarura bigakiza abandi.

Ati “Urahinga, ugatera umuti, ukagura ifumbire ariko igihe cyo kugurisha ibirayi bya we aba bayobozi b’amakoperative, kubera ubujura bwabo bakaba ari bo bakira. Ubuyobozi mwakoze ibishoboka mudushyiriraho ibiciro mubona byaduteza imbere ariko birababaje kuba tujyana ibirayi ku makoperative, bakakubwira ko ugomba gusinyira ko ugurishije ku 135Rwf/kg ariko bakakwishyura ku mafaranga 80 ku kilo, bakubwira ko nubyanga batakugurira, wabona n’ubundi biri kuborera mu murima ugapfa kuyakira.”

Umunyamabanga wa leta Nsengiyumva Fulgence yijeje abatuirahge ko ibirayi bikiri mu mirima mu cyumweru kimwe ibirayi byose bizaba byamaze kubona isoko.

Yagize atati “Ubu Tugiye gushyiramo imbaraga dushake abantu bazaza bashobora gukurikiza ibiciro byashyizweho mu nyungu z’abahinzi ariko ntabwo umusaruro ugomba kuboneka ngo utere ikibazo. Ahubwo ndagira ngo mbabwire ko utagomba kugabanuka kuko mu minsi mikeya ikibazo gikemuka burundu kandi ndabasaba ko mukomeza kwitegura ihinga ritaha.”

Ibirayi byaheze mu mirima kubera kubura isoko
Abayobozi b'inzego zitandukanye basuye imirima yahezemo ibirayi
Abayobozi baganiriye n'abaturage ku kibazo cy'umusaruro w'ibirayi
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence
Abahinzi b'ibirayi mu nama n'abayobozi bijejwe ko bagiye gushakirwa byihuse isoko ry'ibirayi bikiri mu mirima
Abahinzi b'ibirayi bagaragaje ikibazo bafite cyo kubura isoko ry'umusaruro w'ibirayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages