Bemeza ko igiciro cyashizweho na Leta kugeza ubu kitubahirizwa kuko bahendwa n’abacuruzi aho ikilo cy’ibirayio cya Peko bakigurisha amafaranga 80 mu gihe leta yagennye 135 Frw.
Iki kibazo kigaragajwe nyuma y’aho ba rwiyemezamirimo b’amakusanyirizo yaguraga umusaruro w’ibirayi bayambuwe agashyirwa mu maboko ya koperative z’abahinzi, gusa ngo nabo ntacyo bahinduye.
Mu mirima y’abaturage mu turere twa Rubavu na Nyabihu haracyagaragara ibirayi byasaziye mu mirima kubera kubura isoko.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, n’abandi bayobozi baganiriye n’abaturage ku kibazo cy’ibirayi byaheze mu murima kubera kubura isoko.
Serugendo Enias,umwe mu bahinzi yavuze ko bashimiye leta yabakijije kuryamirwa n’abari bafite amakusanyirizo mu bihe byashize ariko ubu bahangayikishijwe no kutabona isoko byatumye umusaruro uhera mu murima.
Yagize ati “Twebwe twishimiye ko mwadushyiriyeho amakusanyirizo n’iigiciro cy’ibirayi ariko ntago mwigeze mushyiraho amasoko ari nabyo bituma koperative igurisha ku giciro cyose ihawe kugira ngo irwane ku banyamuryango bayo. Ikibazo ni abanyakigali usanga iyo tugejejeyo ibirayi bashaka kuduhima, bakanga kubigura ku mafaranga yagenwe, ugasanga baraguha ku mafaranga 140 ku kilo kandi haremejwe 160 ku bya kinigi naho peko bakaguha 90 haremejwe 135. Bafite ukuntu bajya inama, wabona imodoka yawe igiye kuharara ugahitamo kubibaha kandi bo bakabigurisha abacuruzi bo mu masoko no mu mabutike ku mafaranga bashaka”
Ngabitsinze Jean Baptiste, umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Mudende, avuga ko umuturage avunika ahinga ibirayi ariko yabisarura bigakiza abandi.
Ati “Urahinga, ugatera umuti, ukagura ifumbire ariko igihe cyo kugurisha ibirayi bya we aba bayobozi b’amakoperative, kubera ubujura bwabo bakaba ari bo bakira. Ubuyobozi mwakoze ibishoboka mudushyiriraho ibiciro mubona byaduteza imbere ariko birababaje kuba tujyana ibirayi ku makoperative, bakakubwira ko ugomba gusinyira ko ugurishije ku 135Rwf/kg ariko bakakwishyura ku mafaranga 80 ku kilo, bakubwira ko nubyanga batakugurira, wabona n’ubundi biri kuborera mu murima ugapfa kuyakira.”
Umunyamabanga wa leta Nsengiyumva Fulgence yijeje abatuirahge ko ibirayi bikiri mu mirima mu cyumweru kimwe ibirayi byose bizaba byamaze kubona isoko.
Yagize atati “Ubu Tugiye gushyiramo imbaraga dushake abantu bazaza bashobora gukurikiza ibiciro byashyizweho mu nyungu z’abahinzi ariko ntabwo umusaruro ugomba kuboneka ngo utere ikibazo. Ahubwo ndagira ngo mbabwire ko utagomba kugabanuka kuko mu minsi mikeya ikibazo gikemuka burundu kandi ndabasaba ko mukomeza kwitegura ihinga ritaha.”



















TANGA IGITEKEREZO