Iri murikagurisha rizaba kuwa 19 – 29 Ukuboza 2017, imiryango izajya iba ifunguye kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro cyane ko n’umupaka w’u Rwanda na RDC uzajya uba ugifunguye.

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Niyonsaba Mabete Dieudonne , yavuze ko imurikagurisha rigiye bizeye ko rizitabirwa cyane n’Abanye – Congo.

Yagize ati “Dufite amahirwe menshi yo kuba Expo 2017 yagenda neza, icya mbere kuba umwaka ushize itarabaye twari mu myiteguro dushakisha uko iyi yazaryoha; kuba twaragize amahirwe umupaka igihe cyo kuwufungura kikiyongera kuko mbere bafungaga hakiri kare cyane kandi mu gihe cy’imurikagurisha bizarushaho; noneho no kuba imodoka mbere zaracibwaga amafaranga ngo zinjire ariko bikaba byarakuweho, kuba yazenguruka mu mujyi nta kibazo; biraduha amahirwe y’uko abakiriya bacu bazaba benshi n’abanye – Congo bakaza ku bwinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yishimiye iri murikagurisha ryateguye, anasaba ko abamurika bazanoza ibyo berekana.

Yagize ati “Ibi ni ibintu byiza byo kwishimira kuba abikorera barateguye imurikagurisha riri ku rwego rw’akarere, bizatuma abikorera cyane aba hano iwacu bagira amahirwe menshi yo kubona uko bamurika banacuruza barusheho kunguka. Ni amahirwe ku bikorera iwacu bakora ibikorerwa mu Rwanda kuko bazabimurika kandi muri aka karere tumaze kubagira umubare ufatika kandi baracyiyongera.”
Akomeza asaba abategura imurikagurisha kuzashakisha udushya twinshi dukurura abazitabira.

Abikorera bavuga ko mu gutegura iryo murikagurisha hashowemo amafaranga miliyoni 30.