00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Amahoteli, bar na restaurants byatunzwe urutoki mu guseta ibirenge kwishyura imisoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2017 saa 11:55
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyagaragaje ko itsinda ry’amahoteli, bar na restaurant rigifite abasora bagaragaza intege nke mu kunoza inshingano hubahirizwa amategeko agenga imisoro.

Kubw’ibyo, Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu rwatangaje ko rugiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukebura abadasora neza kandi ku gihe, ruhura nabo hakurikijwe icyiciro babarizwamo kugira ngo bibutswe inshingano zabo zo gusora no gukora ubucuruzi kinyamwuga.

Kuri iyi nshuro, RRA yaganiriye n’abacuruzi bakora mu cyiciro cya za hoteli, bar na restaurant.

Niwenshuti Ronald, umukozi wa RRA watanze ikiganiro, yibukije abo basora ko ibibazo bikunze kugaragara kuri icyo cyiciro ni bamwe muri bo bakora uwo mwuga ariko ntibandikishe ubucuruzi bwabo, abandi bakaba banditse ariko ntibinjire muri TVA bityo ntibanakoreshe imashini ya EBM. Abandi bo usanga bakora nkana imenyekanisha rifite ubusembwa kugira ngo banyereze umusoro.

Aha niho PSF yasanze ari ngombwa ko imikorere nk’iyo ikwiye guhinduka buri mucuruzi abigizemo uruhare.

Visi Perezida wa PSF mu Karere ka Rubavu, Bazimaziki Pierre Damien, yasobanuye ko noneho bagiye kujya bahuza abasora bagendeye ku bikorwa by’ubucuruzi bakora kugira ngo babumvishe uko bakora ibikorwa byabo kinyamwuga bubahiriza amategeko ajyanye n’imisoro.

Yagize ati “Twafashe ingamba zo kujya duhura na buri wese tunyuze mu byiciro abacuruzi babarizwamo; Amahoteli, ababaji, abadozi, abubatsi … kugira ngo ubucuruzi bugire icyerekezo, umucuruzi akore umwuga mu buryo busobanutse.”

Uhagarariye Ishyirahamwe ry’abacuruzi bo mu cyiciro cy’amahoteli, bar na restaurant mu Karere ka Rubavu, Ndeze Jeannine, yatangaje ko ishyirahamwe naryo rigiye gushyiraho akaryo kugira ngo icyasha basigwa na bamwe mu bakora muri iki cyiciro batubahiriza amategeko y’imisoro kibaveho

Yagize ati “Tugiye gushyiraho umukozi uhoraho uzajya afasha abanyamuryango bacu anabakebura kugira ngo bose banoze inshingano zabo ishusho y’uko tugaragara mu badasora neza isibangane.”

Ibiganiro nk’ibi bigenda bitangwa na RRA mu bice bitandukanye by’igihugu nk’uburyo bw’ubukangurambaga mu gusora buhuza abari muri cyiciro cy’ubucuruzi bwo kwakira abantu kirimo za hoteli, bar na restaurant zikigaragaramo abafite amayeri mu kunyereza imisoro.

Iki cyiciro ni kimwe byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa RRA ko kidatanga neza imisoro. Uru rwego rubarizwa mu basora bari mu kiciro cya serivisi gitanga agera kuri 75% y’umusoro winjira mu isanduku ya Leta.

Niwenshuti Ronald, umukozi wa RRA, yashishikarije buri wese gutanga umusoro neza ku gihe
Abasora bo mu Karere ka Rubavu bafite za hoteli, bar na restaurants mu biganiro na RRA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages