Abafite ubumuga bibumbiye mu ishyirahamwe COTRARU mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, bavuga ko bamaze kwiteza imbere bashingiye kuri gahunda yo gufashanya ya “Gira Igare”, yatumye ubu abafite ubumuga benshi bamaze kugira icyo bigezaho.
Abanyamuryango ba COTRARU batwara imizigo ku magare hagati ya Rubavu na Goma, bavuga ko bamaze kubona ko ntawakagombye kwitwaza ubumuga ngo akomeze kwishora mu ngeso mbi yo gusabiriza.
Bavuga ko nta hari abasabiriza nyamara bakagombye gukoresha ingufu basigaranye bakitunga, ndetse bagatunga n’imiryango, kuko bo bamaze kubona ko hari ubushobozi bwihishe mu bumuga bandi bakeka ko ubuzima burangiye.
Ndagijimana Innocent, umuyobozi wa COTRARU avuga ko iri shyirahamwe rigitangira ryagiraga abanyamuryango bake cyane, none Gira Igare yatumye ubu basaga 200 n’ababasunika bagahembwa basaga 400.”
Ndagijimana ati “Nk’uko muri Gira inka ari gahunda yo koroza abatishoboye, natwe n’abanyamuryango tahisemo Gira Igare, nk’umuti wo gufasha bagenzi bacu bakiri ku mihanda baheranwe n’ubwigunge.”
Mu kiganiro na IGIHE, Jean Neretse umwe mu banyamuryango ba COTRARU utuye mu kagari k’Umuganda, umurenge wa Gisenyi, utunzwe no gutwarira iyi mizigo muri iri shyirahamwe, yagize ati “Aka kazi nkamazemo imyaka 12, mfite umugore n’abana bane 4, ntunze umuryango kandi mparanira no gufasha bagenzi banjye mbongerera amahirwe yo guhindura ubuzima bwabo muri Gira Igare.”
Iyi Koperative yatangiye mu mwaka wa 2010, ishyigikirwa n’ubuyobozi mu 2011, kuko yari imaze gukura abafite ubumuga benshi mu bwigunge. Kwibumbira muri iri shyirahamwe byatumye Inama y’igihugu yita ku bafite ubumuga ibaha inkunga ingana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’ibindi bigo bya Leta bibona uko bibafasha kuko baboneka kandi bahuje umugambi.
Abanyamuryango ba COTRARU barasaba abafite ubumuga aho bari hose kugana amakoperative, kuko bifasha buri wese kwiyumva nk’inyunganizi ya mugeziwe aho guheranwa n’umuco mubi wo gusabiriza.



















TANGA IGITEKEREZO