00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hatangiye kubakwa isoko rizoroshya ubucuruzi na Congo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 23 April 2017 saa 07:57
Yasuwe :

Mu rwego rwo kunoza ubucuruzi bukorerwa ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (MINIACOM) yatangije igikorwa cyo kubaka isoko mpuzamipaka rifite agaciro ka miliyoni 2.2 z’amadolari y’Amerika.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba, yavuze ko baritekereje mu rwego rwo kuzamura ibikorwaremezo kuri uyu mupaka, dore ko uza ku mwanya wa kabiri mu kugira ubucuruzi bwinshi nyuma y’uwa Rubavu.

Kubw’ibyo nyuma y’umuhate abacuruzi ubwabo bashyizeho, Leta yabemereye inkunga.

Minisitiri Kanimba yagize ati “Abacuruzi ba Rusizi bishyize hamwe bateranya amafaranga ndetse bajya no muri banki bubaka inyubako nziza mubona iri hafi kuzura, tunabemerera ko hari igihe kizagera leta igashaka uburyo yashyiramo amafaranga igafatanya nabo. Uyu munsi navuga ko ari nk’umuhigo twaje kubahigurira, hagati aho ngaho twaganiriye n’abafatanyabikorwa banyuranye bashoboye kubona amafaranga bemera ko twayakoresha, tukongera tukanavugurura ku buryo burushijeho kujyana n’icyifuzo cya leta ku bikorwaremezo by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hano kuri Rusizi.”

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko iri soko rizabafasha kugeza ibicuruzwa byabo muri Congo kuko riri hafi, rikazaba rifite n’ibyangombwa byose.

Umucuruzi witwa Mukarukundo Claudine yagize ati “Kubera ko ryegereye umupaka rizatuma abakiriya bo muri Congo baza kurushaho, kubera ko isoko twari dufite riri Kamembe (mu mujyi) habaga kure.”

Naho uwitwa Kankindi Marie Rose ati “Ncuruza isambaza njyana muri Congo, batubwiye ko hazaba harimo ibyumba bikonjesha, ni tuzajya tubona isaha ziturenganye tuzajya tuzana izo sambaza tuzishyire muri ibyo byumba bikonjesha tuzicuruze mu gitondo aho kugira ngo tuzicururize kuri make.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko hari bamwe bakodeshaka inzu bahenzwe kandi zimwe zitujuje ibyangombwa, ariko iri soko niryuzura rizafasha abacuruzi.

Ubucuruzi u Rwanda rukorana na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bwinjiza miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika buri mwaka; Akarere ka Rusizi kinjizamo amadolari agera kuri miliyoni 35.

Iri soko ryo ku mupaka wa Rusizi rizubakwa mu gihe cy’umwaka umwe ritewe inkunga na Trade Mark East Africa n’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe iterambere (UKaid).

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba yerekwa imiterere y'isoko y'uko isoko rya Rusizi rizaba rimeze
Hashyirwa ibuye ry'ifatizo ku nyubako y'isoko ryambukiranya imipaka i Rusizi
Umupaka wa Rusizi ni uwa mbere winjiza amafaranga menshi mu bucuruzi bwa Congo n'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages