Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ifatanyije na Minagri yari yaragennye ko igiciro fatizo cy’ikilo cy’umuceri udatonoye kitagomba kujya munsi y’amafaranga y’u Rwanda 289.
Ku wa 19 Kamena 2017, nibwo igiciro gishya cyagenwe nyuma y’impaka z’urudaca hagati y’abahinzi n’abahagarariye inganda zitonora umuceri.
Abahinzi bifuzaga ko bakurikije imvune mu kazi bakora bajya bahabwa amafaranga 350 ku kilo na ho abayobozi b’inganda zitonora umuceri bakavuga ko bakwiriye kukigura kuri 295 mu gihe cyari gisanzwe kuri 293, maze utonoye bakawutangira 650 ku kilo.
Nyuma y’aho abahinzi bananiwe kumvikana n’abaguzi babo impande zombi zigakomeza gutsimbara habayeho kwiherera ngo hafatwe umwanzuro ariko rukomeza kubura gica biba ngombwa ho hitabawa ubuyobozi bw’Akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Kankindi Leoncie yavuze ko bakurikije ibiciro buri ruhande rwatanze ndetse n’ibyo bakora basanga bagomba guhuriza ku giciro cy’amafaranga 310 ku kilo.
Inganda zemeye icyo giciro bigoranye zivuga ko kiri hejuru kandi ko niziramuka zibonye umuceri utagurwa bazahagarika gukomeza kuwugura kuri iki giciro bakongera gusaba ko bakiganiraho bundi bushya.
Umwe mu bayobozi b’inganda yagize ati “Ku ruhande rw’abanyenganda turabona ko ari igiciro kiri hejuru, ndatekereza ko kizagira n’ingaruka ku giciro fatizo cyo gucuruziho umuceri usohotse mu ruganda. Hagize izindi mbogamizi natwe ntabwo twakomeza kugura duhomba, twagarura inzego twagiye impaka tukicara ku meza tukabisuzuma.”
Kankindi yemereye inganda ko hagize ikibazo kiboneka bafatanya n’ubuyobozi bw’akarere kugikemura kuko bizaba bigaragara ariko avuga ko batazahomba kuko mu kugena iki giciro impande zose zatekerejweho.
Mu gihembwe gishize abahinzi b’umuceri muri iki kibaya cya Bugarama basaruye toni 6658 bawugurisha ku nganda enye. Kuri ubu ngo nta kibazo k’ibiza bahuye na cyo ku buryo biteze umusaruro mwinshi.



















TANGA IGITEKEREZO