Iki gikorwa cyahurije hamwe abakozi ba MTN batandukanye harimo abacuruza Me2U, MTN Mobile Money, ndetse n’abayobozi bahagarariye iyi sosiyete mu Ntara y’Uburasirazuba, bafatanije n’abaturage.
Batunganije imihanda igera kuri itanu y’ahazubakwa umudugudu w’icyitegererezo mu kagari ka Mabare, ndetse banatera ibiti bitandukanye bigera kubihumbi icumi.
Bamwe mubaturage batuye muri aka kagari bagaragaje ibyishimo kuba MTN yaje kubafasha muri ibi bikorwa bavuga ko bibafitiye akamaro.
Sikubwabo Benon, umwe muri aba baturage yasabye ko n’ibindi bigo bikorera mu Rwanda kugera ikirenge mu cy’iyi sosiyete kuko byagira uruhare mu iterambere ryihuse.
Mutabazi JeanBaptiste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubona, yatangaje ko ubusanzwe aha hantu hakorewe umuganda hari muri gahunda y’igishushanyombonera kuko hategenywa kuzubakwa umudugudu w’icyitegererezo.
Yagize ati “Mu gihe cyo kubaka iyo midugudu bizatworehera kuba bizafasha abubaka kuhagera ku buryo bworoshye ndetse banahageza ibikoresho bazahakoresha; ni igikorwa cyadushimishije cyane, iyi mihanda izadufasha mu rujya n’uruza ku bantu bazatuzwa muri iyi midugudu.”
Ndoli Amini uhagaragariye ibikorwa by’ubucuruzi bya MTN mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangaje ko basanzwe bakora ibikorwa nk’ibi mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye
Bimwe mu bikorwa MTN Rwanda ifasha Abanyarwanda ni ukwegerezwa ibikorwa remezo, n’izindi gahunda z’iterambere zitandukanye zijyanye n’icyerekezo igihugu cyihaye.



















TANGA IGITEKEREZO