00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asaga miliyari 111 ni wo musaruro uzava mu gihingwa ‘Stevia’

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 9 December 2015 saa 07:11
Yasuwe :

U Rwanda mu myaka ibiri iri imbere rugiye gutangira gusarura miliyoni zigera ku 150 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 111 na miliyoni 900 y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihingwa cya Stevia kidakunze kuboneka, kiri gushakwa n’inganda mpuzamahanga zikomeye, zirimo n’urwa Coca Cola rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abahanga mu bumenyi bw’ibi bimera bavuga ko Stevia ishobora kubyazwa isukari iryohereye inshuro 300 kurusha iboneka mu bisheke, ikaba igiye kujya ibyazwa amamiliyoni y’amadolari, aho hegitari 1000 zishobora kweraho toni 6000 za Stevia.

Ikilo cyayo biteganyijwe ko kizajya kigura amadolari agera kuri 250, ugereranyije n’amadolari 2.2 asanzwe atangwa ku kilo cy’amababi yayo yumye.

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, iteganya ko kugeza mu 2017, umusaruro wa Stevia uziyongeraho 24%, ni ukuvuga hafi miliyoni 144 z’amadolari ku yoherejwe mu mahanga muri 2014, yari ifite agaciro ka miliyoni z’amadolari zigera kuri 599.8.

Iki gihingwa kandi kiri kugaragaza ko gishobora kwinjiza amafaranga menshi mu isanduku y’igihugu kurusha ikawa n’icyayi, ibihingwa bisanzwe biza ku isonga mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imishinga mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi, NAEB, Jean Marie Vianney Munyaneza,yagize ati “turacyasuzuma niba Stevia ishobora kwihanganira ubutaka bw’u Rwanda. Ariko birumvikana ko kizinjiriza igihugu amafaranga menshi kurusha ikawa n’icyayi ku butaka buto.”

KT Press, ivuga ko muri Gushyingo 2011, ikigo cyo muri Canada ’Stevia Life Ltd’, cyatangije imirimo yacyo mu Rwanda, gihabwa hegitari 50 mu karere ka Rulindo ngo gitunganye Stevia, gishora miliyoni 5.5 z’amadolari.

Mu ghe cyo gusarura, urwo ruganda rwabonye amasezerano yo kugemura iki gihingwa ku ruganda rwa ’Pure Circle’ rwo mu Bushinwa, rufite icyicaro mu Bushinwa na Malaysia, rutunganya Stevia ikoreshwa na Coca Cola.

Umuyobozi wa Stevia Life Ltd mu Rwanda, Bruce Irambona, avuga ko hari ibyo batangiye kugemura.

Yagize ati “Tumaze kohereza kontineri eshatu zakoreshejwe mu gutunganya Coca Cola-Life iheruka gushyirwa hanze.”

Isukari ka Stevia ngo ifite ingufu nke, ikorwamo ikinyobwa cya Coca Cola-Life Popular gishobora kunyobwa n’abarwaye diabete.

Ku buso bwa hegitari 65 000, ikawa n’icyayi byasaruweho toni 16 000 hagati ya Mutarama na Kamena 2014 na toni 20 000 mu gihe nk’icyo mu 2005 nk’uko bitangazwa na Banki Nkuru y’Igihugu.

Ibyo bihingwa byaninjirije igihugu miliyoni 41.35 z’amadolari ku ikawa na 55.63 ku cyayi.

Kugeza ubu u Rwanda ruri kwitegura kuba rwagira uruganda rwarwo rutunganya Stevia, rukaba runifuza kuba ruhinga Stevia kuri hegitari 5000 bitarenze 2020.

Abahinzi ba ‘Stevia’ bashonje bahishiwe
Igihingwa cya ‘Stevia’ kizinjiriza uRwanda asaga miliyoni 150 z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages