00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Foam yagejeje ku isoko matela nshya yise ‘Inzozi’ na ‘Executif’

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 February 2019 saa 01:08
Yasuwe :

Rwanda Foam yaboneye izuba inganda zikora matela mu Rwanda yashyize ku isoko ubwoko bushya bwa matela mu kurushaho gufasha Abanyarwanda kuba no kuryama aheza.

Uru ruganda rumaze imyaka 36 rufasha Abanyarwanda koroherwa no kubona aho kurambika umusaya, aho rubaha ibicuruzwa byarwo birimo matela n’imisego biramba kandi bihendutse.

Rwanda Foam iri mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2019 aho iri gusobanurira abayitabira ibicuruzwa byayo bishya ku isoko n’uko serivisi zanogejwe.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Rwanda Foam, Karekezi Christian, yavuze ko mu gukomeza gufasha abitabira Tour du Rwanda kubaho neza yabageneye matela nshya kandi nziza.

Yagize ati ’’Kuba tumaze igihe kirekire dukorera mu Rwanda ni uko Abanyarwanda twabazaniye matela nziza, ziramba bituma dukomeza gukorana neza. ’’

Yavuze ko izamuka ku rwego rya Tour du Rwanda yavuye ku cyiciro cya 2.2 ikagera kuri 2.1, ryagombaga kujyana no kwagura ibikorwa bya serivisi batanga.

Ati “Rwanda Foam natwe twashatse kongera ubwiza n’agaciro ka matela zacu. Abanyarwanda twabazaniye matela ebyiri zirimo iyitwa Inzozi (izina ryo kwifuriza gusinzira neza), iri ku giciro cyiza kandi ifite umwenda uramba cyane n’iya Executif, yagenewe abajyaga hanze mu Bushinwa no mu Burayi bakeka ko hari ibintu byiza."

Itafari rya Rwanda Foam kuri Made in Rwanda

Kuva mu 2015, Leta y’u Rwanda yimakaje gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu kugabanya icyuho cy’ibyo igihugu gitumiza n’ibyo cyohereza hanze.

Rwanda Foam na yo ntiyasigaye inyuma kuko isigaye ikorera mu Rwanda matela ziri ku rwego rwo hejuru byakorerwaga hanze.

Karekezi yavuze ko “Dusigaye tugerageza gukorera ibintu byoze inaha, kuko matela ni ikintu kinini ku buryo ishobora kuza iguhenze. Dufite matela yitwa Executif iri ku rwego rwa matela z’i Burayi ariko ikorerwa hano. Ni impano nziza ku bafite amahoteli akomeye kubera igihe tugezemo. Ni matela y’abantu biyubashye kandi igiciro kiri hasi. Ikindi matela zacu zirafunitse neza ku buryo nta kibazo cyo kuzitwara mu mvura cyangwa ku zuba.’’

Rwanda Foam yatangiye kugeza izi matela ku mashami yayo yose mu gihugu ndetse inasobanurira abitabira Tour du Rwanda ibyiza byo kuryama neza.

Uru ruganda rwatangiye gutera inkunga isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda ahagana mu 1989.

Tour du Rwanda yabereye Rwanda Foam icyanzu cyo kwamamaza ibikorwa byayo.

Karekezi avuga ko ’’Twahisemo amagare nka siporo ikomeye kandi Abanyarwanda bashoboye. Twahisemo gufatanya na Ferwacy ngo uyu mukino ukomeze uzamuke mu Rwanda. ’’

Mu myaka ine ishize nibwo iyi sosiyete y’ubukombe mu gutanga ibiryamirwa byizewe yanabiherewe icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), yatangiye gukorana na Tour du Rwanda kuva iri siganwa ryaba mpuzamahanga mu 2009.

Rwanda Foam yatangiye kunyuza ibicuruzwa byayo kuri internet aho wanyura kuri www.rwandafoam.com ugatumiza matela ishobora kukugeraho mu masaha ane uri mu Mujyi wa Kigali n’umunsi umwe mu ntara.

Matela ya Inzozi iri mu zigurishwa cyane mu minsi mike. Zamaze kugezwa mu bice bitandukanye bya Kigali
Matela za Rwanda Foam zashyizweho ishashi yo kurinda ko matela yakwangirika
Rwanda Foam ikorana n'abacuruzi basakaza ibicuruzwa byayo mu gihugu hose
Rwanda Foam yaherekejwe n'abarimo abakobwa bari muri Miss Rwanda
Rwanda Foam yishimira ko Abanyarwanda barara heza kandi neza
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Rwanda Foam, Karekezi Christian, yabwiye IGIHE ko intego bafite ari ukorohereza Abanyarwanda kurara neza

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages