00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku isonga ku Isi mu kohereza hanze amabuye y’agaciro ya Coltan

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 17 December 2014 saa 08:00
Yasuwe :

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 2,466,025 bya Coltan (soma koruta) bingana na 28% by’ibiro 8,807,232 byacurujwe ku Isi hose.
Iyi mibare y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan u Rwanda rwacuruje yagaragajwe hitawe ku bipimo by’inkomoko yayo, nyuma y’aho u Rwanda n’ibindi bihugu 11 byagenzurwaga ko bitayacukura muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko mu mwaka ushize u Rwanda rwinjije amadolari miliyoni 134.5 (…)

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 2,466,025 bya Coltan (soma koruta) bingana na 28% by’ibiro 8,807,232 byacurujwe ku Isi hose.

Iyi mibare y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan u Rwanda rwacuruje yagaragajwe hitawe ku bipimo by’inkomoko yayo, nyuma y’aho u Rwanda n’ibindi bihugu 11 byagenzurwaga ko bitayacukura muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko mu mwaka ushize u Rwanda rwinjije amadolari miliyoni 134.5 aturutse muri Coltan, naho amabuye y’agaciro muri rusange akinjiza amadolari miliyoni 226.2.

Nk’uko KT Press yabitangaje, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Evode Imena, yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kwinjiza amadolari miliyoni 400 mu mwaka wa 2017, ababona akazi mu rwego rw’ubucukuzi bakagera ku bihumbi 600.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiza amadevize menshi nyuma y’ubukerarugendo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages