Ku itariki 10 Kamena 2021 nibwo izi ngendo zahagaritswe, ndetse nyuma y’iminsi itanu Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abavayo bazajya babanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi mbere y’uko bakomeza gahunda zabo.
RwandAir ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko izasubukura ingendo zijya ku kibuga cy’indege cya Entebbe giherereye i Kampala muri Uganda ku itariki 17 Nzeri 2021, isaba abantu bifuza kujyayo gutangira kubisaba bakoresheje urubuga rwayo.
Hello, #Uganda!
We’re thrilled to announce the resumption of our services to Entebbe from 17th September 2021.
For booking inquiries, visit our website: https://t.co/x2b2AVF30r
by IG user: ebbrspotter#FlyTheDreamOfAfrica #FlySafeWithUs pic.twitter.com/1MdKzeByek
— RwandAir (@FlyRwandAir) September 9, 2021
Iki cyemezo kije nyuma y’igihe gito Minisiteri y’Ubuzima ikuyeho iminsi irindwi abagenzi bava Uganda n’u Buhinde bajyaga bamara mu kato aho kuri ubu bazajya bakurikiza amabwiriza asanzwe yubahirizwa n’abo mu bindi bihugu.
Ayo mabwiriza avuga ko umugenzi wese azajya abanza kwerekana icyemezo cy’uko atanduye Covid-19 kitarengeje amasaha 72 mbere y’uko yinjira mu Rwanda, ndetse yanahagera akabanza gufatwa ikindi gipimo gifatirwa mu kanwa kizwi nka RT-PCR agakomeza gahunda ze nyuma yo kubona igisubizo cyerekana ko atanduye.
Ingendo zerekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda zisanzwe zikorwa ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Kane, ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!