Isosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege ya RwandAir, igiye gutangiza ingendo yerekeza i Juba muri Sudani y’Amajyepfo; ikazajya ijyayo gatatu mu cyumweru uhereye ku wa mbere, ku wa gatatu no ku wa gatandatu. Urugendo rwa mbere rukazatangira ku wa 21 Nzeri 2013.
Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko urugendo rwa mbere ruzava i Kigali rwerekeza Juba ruzaba ari ku wa gatandatu; indege ya RwandAir ikazagera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Juba ahagana saa kumi zuzuye (16:00).
RwandAir izajya ikoresha indege ya CRJ 900NG ifite imyanya 75, ikaba ari iya mbere y’ubwo bwoko mu karere, nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse muri RwandAir.
Icyerekezo cya Juba ni kimwe mu byerekezo 15 RwandAir imaze gufungura, uhereye mu 2009 kuva yahindura izina.



















TANGA IGITEKEREZO