Oneworld Alliance ni ihuriro rya sosiyete z’indege ku Isi ryatangiye mu 1999, rifite umwihariko w’ubufatanye haba mu bya serivisi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yabwiye ikinyamakuru Business Traveller ko kwinjira muri iryo huriro bijyanye n’ubufatanye iyi sosiyete iherutse kugirana na Qatar Airways isanzwe ari umunyamuryango wa Oneworld Alliance.

Yagize ati “Turi kureba amahirwe yo kwinjira muri Oneworld Alliance. Bizaba inyungu kuri RwandAir kandi bidufashe gukorana bya hafi na sosiyete z’indege ziteye imbere ku Isi.”

Oneworld Alliance ni ihuriro rigizwe na sosiyete z’indege zigera kuri 13 zikomeye ku Isi zerekeza mu byerekezo bisaga 900 mu bihugu 170.

Kugeza ubu Royal Air Maroc niyo sosiyete y’indege yo muri Afurika ifatwa nk’umunyamuryango wuzuye wa Oneworld Alliance nyuma yo kwinjiramo muri Mata 2020.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker unayoboye Oneworld Alliance , mu nama yiga ku ngendo z’indege iherutse kubera i Kigali, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bagafasha RwandAir kuba umunyamuryango wuzuye cyangwa wungirije.

Ati “Tuhabona (u Rwanda) nk’ahantu h’ingenzi kandi hatanga amahirwe muri Afurika, noneho urebye umubano bafitanye na Qatar, niyo mahitamo nyayo.

Oneworld alliance itanga amahirwe ku banyamuryango bayo y’uko n’iyo sosiyete imwe yaba itemerewe kujya mu cyerekezo runaka, ishobora gukorana n’indi bagahana abakiliya bakagabana inyungu.

RwandAir yatangiye mu 2002 leta iza kuyiha ingufu zidasanzwe mu 2009, ubu ikaba ari umuyoboro ugeza ba mukerarugendo mu Rwanda, udasize abashoramari kikaba n’ikigo cyatanze akazi kuri benshi.

Kuri ubu Rwandair ifite indege 12 zirimo Airbus A330s ebyiri yifashisha mu ngendo ikorera mu byerekezo 24 iganamo mu bice bitandukanye by’Isi birimo Uburasirazuba, Uburengerezuba, Amajyepfo na Afurika yo Hagati; Uburengerazuba bwo Hagati, u Burayi na Aziya.

RwandAir iri guteganya kwinjira mu Ihuriro OneWorld Alliance
RwandAir iri guteganya kwinjira mu Ihuriro OneWorld Alliance