Ingendo zakorwaga na RwandAir zari mirongo ine mu kwezi , ubu ni mirongo itatu mu kwezi. Ibi bijyanye no kuba harakorwaga ingendo icumi mu cyumweru, ariko magingo aya harakorwa ingendo indwi mu cyumweru, rumwe rumwe ku munsi. Izi ngendo zabanyijwe bitewe no kuba abakiliya bajya n’abava i Burundi baragabanutse, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa RwandAir.
Mu kiganiro n’Ijwi rya Amerika, Ariella Kageruka ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza n’ihererekanyamakuru muri RwandAir yagize ati: “Kugabanya izi ngendo twabitewe no kuba tutari tugifite abakiliya bahagije ku ngendo zingana zityo, baragabanutse”
Yakomeje avuga ko Ibigo by’indege bishobora guhindagura gahunda y’ingendo ku mpamvu z’ubucuruzi cyangwa se z’imikorere y’ikigo.
Ariella Kageruka yemeza ko iki cyemezo kitafashwe ku mpamvu z’umutekano utifashe neza mu Burundi kuko ngo mubyo bashinzwe hatarimo kugenzura umutekano, ati: “Nta kibazo dufite aho ngaho, n’igihe iby’umutekano byari bikaze bikaba ngombwa ko duhagarika twarabikoze by’igihe gito kandi turabimenyekanisha […] Si mu Burundi gusa twagabanyije, hari n’ahandi twagabanyije ingendo nk’uko hari aho twazitangiye cyangwa se tukazongera.”
Umwe mu bagenzi bakoresha indege hagati y’u Burundi n’u Rwanda baganiriye n’Ijwi rya Amerika yavuze ko atewe impungenge n’iki cyemezo, kuko ngo nubwo bitaratangira kubagiraho ingaruka, akeka ko ingendo za RwandAir zazakomeza kugabanuka kugeza zihagaze ntisubire i Bujumbura.
Umuyobozi Ushinzwe Kwamamaza n’Ihererkanyamakuru muri RwandAir ntiyeruye ngo atangaze umunsi ingendo zizongera gusubizwa ku mubare wahozeho, ariko yemeza ko abagenzi nibongera kwiyongera zazasubizwa ku mpuzandengo zahozeho.



















TANGA IGITEKEREZO