00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yashyizwe mu makompanyi y’indege y’icyitegererezo ku Isi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 11 December 2014 saa 03:41
Yasuwe :

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ingendo zo mu kirere IATA cyashyize kompanyi itwara abantu mu ndege, RwandAir, mu zitekanye ku Isi iyemerera gukora ingendo aho ari hose ku Isi kandi no gushyirwa mu makompanyi y’indege afite inyenyeri eshanu .
Ikinyamakuru The New Times , kivuga ko IATA yashyize RwandAir ku rutonde rw’amakompanyi atwara abantu mu ndege afite umutekano wizewe ku Isi nyuma yo gutsinda igenzura yayikozeho. Igenzura rya IATA rikorwa rimwe mu myaka ibiri hagasuzumwa imikorere (…)

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ingendo zo mu kirere IATA cyashyize kompanyi itwara abantu mu ndege, RwandAir, mu zitekanye ku Isi iyemerera gukora ingendo aho ari hose ku Isi kandi no gushyirwa mu makompanyi y’indege afite inyenyeri eshanu .

Ikinyamakuru The New Times , kivuga ko IATA yashyize RwandAir ku rutonde rw’amakompanyi atwara abantu mu ndege afite umutekano wizewe ku Isi nyuma yo gutsinda igenzura yayikozeho.

Igenzura rya IATA rikorwa rimwe mu myaka ibiri hagasuzumwa imikorere y’ikibuga cy’indege ndetse n’iya kompanyi y’indege.

Iyo igenzura rirangiye , kompanyi y’indege ihita iba umunyamuryango wa IATA . Ni ubwa mbere Rwandair ikoreweho iryo genzura.

Ubwo umuyobozi wungirije wa IATA Raphael Kuuchi yashyikirizaga ubuyobozi bwa RwandAir icyemezo kiyemerera gutwara abantu aho ari ho hose ku Isi yavuze ko RwandAir aei kimwe mu biteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ati “ kubera ibikorwa remezo bifatika, RwandAir igiye gutuma u Rwanda ruba igihugu giteye imbere mu bukungu ku mugabane wa Afurika. Ariko kugira ngo bigerweho RwandAir irasabwa kuzuza ibisabwa ku bibuga mpuzamahanga byose.”

Yijeje ko nk’ubuyobozi bwa IATA bagiye gukora uko bashoboye kose RwandAir ikaba umunyamuryango wa IATA mu minsi ya vuba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Dr Alexis Nzahabwanimana yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza gutera inkunga Rwandair kugira ngo ibe kompanyti y’ingendo yizewe mu karere.

Yagize ati” Twakanguriye RwandAir kwibanda ku mutekano w’abagenzi no kuzamura ubukungu. Turemeza ko iki cyemezo ihawe ari intangiriro yo kuba igiye kuyobora ingendo z’indege ku mugabane wa Afurika”

Umuyobozi wa RwandAir John Mirenge yavuze ko RwandAir yajyaga ibura ubufatanye n’izindi kompanyi z’indege kuko itari ifite icyemezo cya IATA.

Rwandair iherutse guterwa inkunga ya miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages