00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwandamotor irizihiza isabukuru y’imyaka 50, ishyire ku isoko ubwoko bushya bw’imodoka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 March 2017 saa 08:35
Yasuwe :

Isosiyete icuruza imodoka ‘Rwandamotor’ izizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ikorera mu Rwanda, kuwa 30 Werurwe 2017, inashyire ku isoko ubwoko bushya bw’imodoka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi mukuru wa Rwandamotor Yanick Camerman, yavuze ko uzaba ari umunsi wo kwishimira intambwe yatewe n’ ubufatanye bwayo na Suzuki mu kugeza ibicuruzwa byayo ku Banyarwanda.

Yagize ati “Tunejejwe n’iyi sabukuru tugiye kwizihiza. Twatangiye mu myaka 50 ishize tuzana imodoka mu Rwanda tukazigurisha[..]. tuzaba tunishimira ubufatanye bw’igihe kirekire twagiranye na Suzuki, twatangiye gukorana mu myaka 39 ishize kandi turacyakorana neza.”

Yakomeje avuga ko ubwo hazaba hizihizwa iyo sabukuru, uzaba ari n’umwanya mwiza wo gupfundurira abakiriya bayo agaseke k’ubwoko bushya bw’imodoka izaba igeze ku isoko ry’u Rwanda.

Jean Luck Mugabo ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Rwandamotor yavuze ko ikomeje gufasha abakiriya bayo izana imodoka nshya ku buryo byafasha bamwe baguraga izakoze ndetse no gukomeza gufatanya n’igihugu mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Nk’ubu mu myaka itatu ishize, twatangiye kuzana imodoka nto kugira ngo dufashe abaguraga izakoze kugira ngo babone izihendutse [...] indi mishinga dufite ni ugukomeza gukorana na Leta mu bikorwa byo gufasha abaturage n’igihugu gutera imbere.”

Mu bikorwa ubuyobozi bwa Rwandamotor buvuga imaze gukora bifasha abanyarwanda, harimo kugira uruhare mu iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa, gufasha abacitse ku icumu, ingabo zavuye ku rugerero n’ibindi.

Rwandamotor icuruza imodoka zisaga 100 ku mwaka, irateganya kwimurira gahunda zayo i Gahanga, aho iri kubaka aho izakorera n’aho gusanira imodoka n’ibindi bikoresho byangiritse kuko igishanga cya Gikondo ikoreramo hari gahunda y’uko abahakorera bazimuka.

Rwandamotor yatangiye gucuruza ibikoresho byayo mu Rwanda kuva muri Werurwe 1967, izizhiriza isabukuru ku biro byayo i Gikondo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Rwandamotor inacuruza ibyuma bizimya umuriro, moteri n’ibyuma bisimbuzwa ibyashaje, Rwandamotor.

Umuyobozi mukuru wa Rwandamotor, Yanick Camerman aganira n'itangazamakuru
Bamwe mu bakozi ba Rwandamotor

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages