00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safintra Rwanda Ltd yatangiye gusuzumisha abakozi bayo indwara z’amaso

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 February 2019 saa 03:51
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi basaga 50 b’uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi mu Rwanda cya Safintra Rwanda Ltd, batangiye gusuzumwa indwara z’amaso mu kubungabunga ubuzima bwabo no gukumira icyatuma umusaruro batanga ugabanyuka.

Basuzumiwe aho uru ruganda rumaze kubaka izina mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi rukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro kuwa 9 Gashyantare.

Ni igikorwa bakoze babifashijwemo n’inzobere z’abaganga b’ibitaro bisuzuma, bikavura ndetse bigatanga inama ku ndwara z’amaso, bikorera mu Mujyi wa Kigali, byitwa Dr. Agarwal’s eye Hospital.

Umuyobozi mukuru wa Safintra Rwanda Ltd, Sandeep Phadnis, yavuze ko ubushakashatsi bwinshi bwakoze ku barwayi b’amaso bwerekanye ko bugira ingaruka ku musaruro batanga, akaba ariyo mpamvu batangiye gusuzumisha abakozi kandi bizakomeza.

Ati “Icyo bwerekanye ni uko abantu bari hagati y’imyaka 40 na 55 iyo amaso yabo atareba neza umusaruro wabo ugabanyuka nibura ku kigero cya 40%.”

Sandeep yavuze ko iyo ubushobozi bwo kureba butangiye kugananuka, bigira ingaruka ku murimo.

Ati “Umukozi ahita ajya mu kiruhuko ariko haba hari ikibazo, atangira gufata imiti n’umusaruro yatangaga ukagabanuka ya 40% kandi ntabwo aba azi ibiri kumubaho, bimutwara igihe yibaza icyabaye ku maso ye.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko bateguye gusuzumisha abakozi kuko ari inshingano z’umukoresha kumenya no kwita ku buzima bw’umukozi we kandi ko ibikorwa nk’ibi ikigo ayobora gisanzwe kibikora.

Nyuma yo kubasuzuma, abo basanze barwaye basabwa guhita bivuza hakiri kare, afite ibyago byo kuzirwara n’abatabifite bakagirwa inama z’uko bakwitwara.

Umuyobozi wa Dr. Agarwal’s eye Hospital, Kanagaraj Rajagopal, yavuze ko abakozi bakorewe isuzuma ry’amaso ry’ibanze ku buntu, uwo basanze afite ikibazo asabwa kujya ku bitaro bakamuha indorerwamo zimwongerera ubushobozi bwo kureba.

Yatanze inama ko kugira ngo abantu babungabunge amaso, bakwiye gukora umwitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu ijoro, kwisuzumisha nibura rimwe mu mezi atandatu n’ibindi.

Hakizimana Dieudonne umwe mu bakozi ba Safintra, yavuze ko igikorwa cyo kubasuzuma amaso cyaje gikenewe bitewe n’uko hari abari bafite ibibazo batabizi, bakaba babimenye bakagirwa n’inama yo kwihutira kwivuza n’ibyo kwirinda.

Ubushakashatsi bwakorewe ku barengeje imyaka 50 mu Rwanda mu 2015, bwerekanye ko umuntu 1% afite ubuhumyi, 84% by’ubu buhumyi bwatewe n’indwara z’amaso zivurwa zigakira naho 4.4% ntibabona neza.

Safintra Rwanda Ltd ikomoka mu kigo kinini ‘Safal Group’ kiza ku isonga mu gukora isakaro, imireko n’ibijyana nayo mu bihugu 12 bya Afurika.

Abaganga ba Agarwal's eye Hospital nibo baje kubasuzuma amaso
Abayobozi ba Safintara n'abaganga ba Dr Agarwal's eye Hospital bifotoje ifoto y'urwibutso
Hakizimana Dieudonne Usanzwe akorera Safintra yashimye igikorwa cyo kubasuzuma amaso
Umuyobozi mukuru wa Safintra Rwanda Ltd, Sandeep Phadnis, arimo kwisuzumisha amaso
Umuyobozi wa Dr. Agarwal's eye Hospital, Kanagaraj Rajagopal ari gusuzuma abarwayi
Umuyobozi wa Dr. Agarwal's eye Hospital, Kanagaraj Rajagopal ari gusuzuma abarwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages