Ubu buryo bushya bwatangijwe mu rwego rwo gufasha abakiliya ba Safintra Rwanda kubona serivisi zayo bitabagoye ndetse bitabanafashe umwanya munini mu gutanga urutonde rw’ibyo bakeneye ku ruganda.
Umuyobozi Mukuru wa Safintra, Vikrant Srivastava, yabwiye IGIHE ko bahisemo gutangiza ubu buryo mu rwego rwo kurushaho guha serivise yihuse abarugana no kujyana n’Isi y’ikoranabuhanga mu iterambere.
Yakomeje agira ati “Uru rubuga twarutangije kugira ngo dusubize ibyifuzo by’abakiliya bacu. Dushaka gufasha abakiliya bacu guhaha mu buryo bubanogeye kandi butabababuza gukomeza imirimo yabo.”
Yavuze ko uru rubuga ruzafasha abantu bari mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, ababikenera mu buzima bwabo bwa buri munsi kubona byihuse no kumenya n’ibikoresho bigezweho.
Yakomeje agira ati “Binyuze kuri uru rubuga, ba bantu badakunze kugenda cyane ngo bamenye kubera umwanya muto bagira bazajya babibona bitabagoye kandi n’ugize ikibazo biroshye kuko hariho uburyo bwo kuganira hifashishijwe ikoranabuhanga bakatugezaho ibyifuzo byabo.”
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo gucururiza ibikoresho bya Safintra Rwanda Ltd, bwitezweho kongera umubare w’abakoresha ibikoresho by’uru ruganda rukomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, no kubona bitabagoye ibyo bifuza byose mu mishinga y’ubwubatsi bwabo.
Uyu muyobozi yavuze ko bigendanye no kuba bafite gahunda yo koroshya ubuhahirane n’ubucuruzi hagati yabo n’abakiliya bitazaba bikiri ngombwa ko umucuruzi ajya gutanga komande y’ibyo akeneye ku ruganda.
Ati “Ubu buryo bwakoreshwa aho umuntu yaba ari hose mu gihugu. Nka Safintra ntabwo dufite amashami hirya no hino mu gihugu ku buryo nk’umuturage aho aherereye hose abasha kutubona. Rero uru ni urubuga ruzafasha abo bose kutugeraho mu buryo bworoshye.”
Gukoresha uburyo bwo gucuruza hifashishijwe ikoranabuhanga muri Safintra si bishya kuko no mu bindi bihugu iyi sosiyete isanzwe ikoreramo nka Uganda, Tanzania na Kenya ho ni bwo bumenyerewe cyane.
Guhitamo uburebure bwa amabati ucyeneye (indeshyo) nu umubare wayo ucyeneye bizajya bihakorerwa ku buryo umukiliya ashobora kwibarira akishyura, bikaba bifasha buri wese kugera kuri serivisi inoze kandi yihuse yo kubona ibicuruzwa bya Safintra, hanyuma ibyo wasabye bizajya biba byamaze gutungana hagati y’iminsi itatu n’itanu y’akazi.
Birumvikana ko nta mucuruzi cyangwa undi uwo ari we wese ushobora kugira ikibazo cyo kuba ibikoresho by’ubwubatsi byashira mu iduka imirimo igahagarara, ahubwo abaye yamenyesheje ibyo akenera azajya ahita abibona adahangayitse.
Muri ubu buryo bwo guhaha ibikoresho by’ubwubatsi hifashishwa uru rubuga. Bizafasha abakora ubucuruzi by’umwihariko abo byasabaga ko bava mu bice bitandukanye by’igihugu bagana ku ruganda gutanga komande.
Bivuze ko bazajya bahagera gusa baje gutwara ibikoresho byamaze gukorwa bahita bakomerezaho.
Vikrant Srivastava, yavuze ko uwaguze ibicuruzwa ku buryo bw’ikoranabuhanga azaba afite uburyo butandukanye bwo kwishyura yaba akoresheje Mobile Money, Visa card,Debit Card na Credit Card.
Iyo umaze kwishyura uhabwa ubutumwa bugufi kuri email bugizwe n’inyemezabuguzi yawe akaba ari nayo witwaza ugiye gutwara umuzigo.
Ni ibintu byoroshya imitangire ya serivisi kuko bifasha abantu gutanga komande iminsi yose kandi amasaha 24 ku yandi.
Safintra igaragaza ko kuba u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere ari yo ntandaro yo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo be gusigara inyuma.
Safintra Rwanda Ltd ikomoka mu kigo kinini gikomeye muri Afurika cya ‘Safal Group’ kiza ku isonga mu gukora isakaro rikoranye ikoranabuhanga rya aluminium na zinc bwa mbere muri Afurika bituma amabati adacuya cyangwa ngo atore umugeze. Ibarizwa mu bihugu 12 muri Afurika harimo iy’uburasirazuba ndetse n’iya amajyepfo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!