Segun wari usanzwe ayobora Airtel yo muri Nigeria kuva mu 2012, yavuze ko yiteguye gukomeza guteza imbere iyi sosiyete ubu ikorera mu bihugu 14 bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Yagize ati “Niteguye gukomeza kubakira ku musingi iki kigo cyashyizeho mu rwego rwo guteza imbere imikorere yacyo hirya no hino muri Afurika. Mu byo tuzateza imbere, harimo gushyira imbaraga mu miyoboro yacu no mu mashami yacu atandukanye mu rwego guha serivisi nziza abatuye aho dukorera.”

Yakomeje avuga ko ibi bizafasha Airtel Africa kuziba icyuho mu bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga, kwagura imikorere yayo mu bijyanye no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari ndetse no guhaza ibyifuzo by’abakiliya bayo.

Segun ni inararibonye mu bijyanye no kwita ku bakiliya, gukora mu bigo by’itumanaho ndetse no mu by’imikorere ya Banki, byose afitemo uburambe bw’imyaka 25.

Mbere yo gukora muri Airtel mu 2012, yakoze mu myanya y’ubuyobozi bwo hejuru mu kigo gikomeye cya Coca-Cola mu bihugu nka Ghana, Nigeria ndetse na Kenya. Uyu mugabo kandi yayoboye ikigo cya Nigeria Bottling Company Ltd, ndetse anaba Umuyobozi muri Ecobank Transnational Inc ukuriye Ishami rishinzwe abakiliya mu bihugu 28 byo muri Afurika.

Segun kandi afite ubumenyi mu bijyanye n’icungamutungo ndetse n’ikoranabuhanga (électronique).

Uyu muyobozi agiyeho asimbuye Raghunath Mandava wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Aho biteganyijwe ko azakomeza guteza imbere iki kigo ubu gifite abafatabuguzi barenga miliyoni 99 muri Afurika.

Usibye inshingano zo kuyobora iyi sosiyete iri mu zikomeye mu bijyanye n’Itumanaho ku Mugabane wa Afurika, Segun ari no mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Airtel Africa plc.

Olusegun Segun Ogunsanya yatangiye inshingano zo kuyobora Airtel Africa nyuma y'imyaka icyenda yari amaze ari ku buyobozi bw'Ishami ry'iyi Sosiyete y'Itumanaho muri Nigeria
Olusegun Segun Ogunsanya yatangiye inshingano zo kuyobora Airtel Africa nyuma y'imyaka icyenda yari amaze ari ku buyobozi bw'Ishami ry'iyi Sosiyete y'Itumanaho muri Nigeria