Service Mag yongeye guhura n’ibigo bya Leta n’iby’abikorera mu rwego rwo kwibukiranya ibyo gukorwa ngo serivisi zitangwa mu bigo byabo zirusheho kunoga.
Kuri uyu wa 30 Nzeli 2014, Sevice Mag yakiriye abahagarariye ibi bigo muri Serena Hotel, muri gahunda yo gusabana no kuganira kuri serivisi zikwiye, n’imyifatire inoze ku mukoresha n’umukozi.
Abatanze ibiganiro bagarutse ku buryo bwiza bwo guhanahana amakuru hagati y’abakozi n’abakoresha babo, n’uburyo ibivuzwe byagira umumaro wo kubaka, aho kugira ngo bigire uwo bihungabanya.
Mu kiganiro cye, Dr. James Vuningoma ukuriye Inteko y’Ururimi n’Umuco. Yatanze ishusho y’uburyo ihanahana amakuru ryo hambere mu Rwanda rifite ahao rihuriye n’irya none, atanga n’itandukaniro.
Edgar Ogao yatanze ikiganiro ku bijyanye n’uburyo abakoresha/abayobozi bagomba kuganiriza abo bakuriye. Abandi batanze ibiganiro ni Alec Muhoho na Lamelle Shaw.
Mu kiganiro Sandra Idossou uyobora Service Mag yagiranye na IGIHE, yavuze ko bishimira ko intego yabo yo gukangurira bose serivisi inoze igenda igerwaho, kandi ko benshi babyitabira, n’impinduka zikagaragara.
Umwaka ushize wa 2013, Service Mag yari yakoze igikorwa nk’icyo, ariko icyo gihe hatanzwe ibihermbo ku bigo n’amasosiyete byagaragajwe nk’ibitanga serivisi nziza kurenza ibindi.
Mu mafoto



















TANGA IGITEKEREZO