00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simba Supermarket yafunguye ishami rishya Kimihurura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 September 2014 saa 03:55
Yasuwe :

Kuva ubu abakunda serivisi za Simba Supermarket batuye mu bice bya Remera, Gishushu, Nyarutarama, Kimironko, Kacyiru, Kimihurura n’ahahegereye bafunguriwe ishami rishya ryayo rikora amasaha 24 kuri 24.
Iri shami riri Kimihurura, ku gahanda kajya kuri Hotel Lemigo hirya gato ya Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) ahateganye n’Ingoro y’ Inteko Ishinga Amategeko. Iri shami naryo ritanga serivisi Simba Supermarket isanzwe itanga za Resitora, ahanyerwa ikawa (Coffee Shop), gucuruza ibikoresho byo (…)

Kuva ubu abakunda serivisi za Simba Supermarket batuye mu bice bya Remera, Gishushu, Nyarutarama, Kimironko, Kacyiru, Kimihurura n’ahahegereye bafunguriwe ishami rishya ryayo rikora amasaha 24 kuri 24.

Iri shami riri Kimihurura, ku gahanda kajya kuri Hotel Lemigo hirya gato ya Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) ahateganye n’Ingoro y’ Inteko Ishinga Amategeko. Iri shami naryo ritanga serivisi Simba Supermarket isanzwe itanga za Resitora, ahanyerwa ikawa (Coffee Shop), gucuruza ibikoresho byo mu nzu (nk’ibitanda, matela, intebe n’ibindi).

Ni heza, hitegeye umuhanda kandi hari abakwakirana urugwiro mu kanya gato. By’akarusho, kuri iri shami rishya niho himuriwe ibicuruzwa byabaga mu nyubako ya Pension Plazza (iri ku ruhande rwa ruguru rwa Rond Point ya Centenary House) byiganjemo ibitanda, intebe, ameza n’ibindi.

Aganira na IGIHE, Ngarambe Justine, Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket, yavuze ko bishimiye kwegereza serivisi zabo abakiriya baherereye muri aka gace gasa n’akitaruyeho gato Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo tworohereze abakiriya bacu cyane cyane abatuye muri aka gace n’abanyamahanga ku bw’umwihariko kandi tuzakora amasaha 24/24. Hari aho kurira no kunywera ikawa, hari ahacururizwa ibikoresho binyuranye kandi turabizeza gukomeza kubaha serivisi nziza.”

Yongeraho ati “Buri gicuruzwa cyose wakwifuza byaba ibiva i Burayi n’ahandi kirahari hano muri Simpa Supermarket kuri make, kandi turagerageza uko dushoboye ngo turusheho kuzanira abakiriya bacu ibyo bakenera.”

Kuri uyu wa Gatanu, ubwo hafungurwaga, abantu bitabiriye ari benshi muri Coffee Shop, abandi bagura ibicuruzwa binyuranye ku buryo ubuyobozi bwa Simba bugaragaza ko abakiliya bazarushaho kwiyongera.

Amwe mu mafoto:

Iri shami rishya ryafunguwe Kimihurura ku muhanda ugana i Remera uva mu Mujyi, ku gahanda kazamuka kajya Lemigo Hotel
Ni hirya gato ya Minijust Kimihurura, hafi y'umuhanda uhita uhabona icyapa
Muri iri shami rishya wahafatira amafunguro anyuranye cyangwa ikawa muri Coffee Shop
Abakozi ba Simpa biteguye kukwakirana urugwiro bagufata nk'umwami
Imbuto zigitoshye kandi ku giciro cyo hasi wasizanga muri Simba Supermarket
Hacururizwa ibikoresho binyuranye bikenerwa mu rugo
Uhasanga imigati myiza yaba iy'umunyu cyangwa iy'isukari
Muri etaje ya kabiri harimo ibitanda by'ubwoko bunyuranye
Iri shami riri ahateganye n'Inteko Ishingamategeko, Kimihurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages