Kuva ubu abakunda serivisi za Simba Supermarket batuye mu bice bya Remera, Gishushu, Nyarutarama, Kimironko, Kacyiru, Kimihurura n’ahahegereye bafunguriwe ishami rishya ryayo rikora amasaha 24 kuri 24.
Iri shami riri Kimihurura, ku gahanda kajya kuri Hotel Lemigo hirya gato ya Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) ahateganye n’Ingoro y’ Inteko Ishinga Amategeko. Iri shami naryo ritanga serivisi Simba Supermarket isanzwe itanga za Resitora, ahanyerwa ikawa (Coffee Shop), gucuruza ibikoresho byo mu nzu (nk’ibitanda, matela, intebe n’ibindi).
Ni heza, hitegeye umuhanda kandi hari abakwakirana urugwiro mu kanya gato. By’akarusho, kuri iri shami rishya niho himuriwe ibicuruzwa byabaga mu nyubako ya Pension Plazza (iri ku ruhande rwa ruguru rwa Rond Point ya Centenary House) byiganjemo ibitanda, intebe, ameza n’ibindi.
Aganira na IGIHE, Ngarambe Justine, Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket, yavuze ko bishimiye kwegereza serivisi zabo abakiriya baherereye muri aka gace gasa n’akitaruyeho gato Umujyi wa Kigali.
Yagize ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo tworohereze abakiriya bacu cyane cyane abatuye muri aka gace n’abanyamahanga ku bw’umwihariko kandi tuzakora amasaha 24/24. Hari aho kurira no kunywera ikawa, hari ahacururizwa ibikoresho binyuranye kandi turabizeza gukomeza kubaha serivisi nziza.”
Yongeraho ati “Buri gicuruzwa cyose wakwifuza byaba ibiva i Burayi n’ahandi kirahari hano muri Simpa Supermarket kuri make, kandi turagerageza uko dushoboye ngo turusheho kuzanira abakiriya bacu ibyo bakenera.”
Kuri uyu wa Gatanu, ubwo hafungurwaga, abantu bitabiriye ari benshi muri Coffee Shop, abandi bagura ibicuruzwa binyuranye ku buryo ubuyobozi bwa Simba bugaragaza ko abakiliya bazarushaho kwiyongera.
Amwe mu mafoto:



















TANGA IGITEKEREZO