00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simba Supermarket yatangiye kugeza ku banyarwanda internet ya 4G

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 14 May 2015 saa 09:07
Yasuwe :

Ihahiro rya kijyambere “Simba Supermarket” ryatangiye kugurisha internet yihuta kurusha izindi izwi nka 4G LTE.

Umuyobozi wa Simba Supermarket, Justine Ngarambe, yavuze ko iyi internet ya 4G LTE yihuta kurusha izindi zose kandi bijyanye n’icyerekezo Leta y’u Rwanda ifite cyo kugeza ikoranabuhanga ku baturage.

Umuyobozi wa Simba Supermarket, Justine Ngarambe

Ngarambe yemeje ko ibi bizafasha uwifuza ibijyanye na 4G LTE kuko azayibona hamwe n’ibikoresho byifashishwa bitamugoye ndetse no ku giciro cyo hasi.

Yagize ati “Bizafasha benshi kuyibona bitabagoye kuko byabasabaga kujya mu bigo bicuruza internet ariko ubu bashobora kuyibona muri Simba Supermarket kandi ku giciro kiri hasi cyane.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi wari witabiriye uyu muhango yemeje ko ibi bizafasha abanyarwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo bworoshye.

Mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2014, nibwo mu Rwanda hatangijwe kumugaragaro internet yihuta ya 4G.

Simba Supermarket izajya igurisha ibikoresho byifashishwa mu kubona 4G LTE

Amafoto: Daniel Ndayishimiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages