Umuyobozi wa Simba Supermarket, Justine Ngarambe, yavuze ko iyi internet ya 4G LTE yihuta kurusha izindi zose kandi bijyanye n’icyerekezo Leta y’u Rwanda ifite cyo kugeza ikoranabuhanga ku baturage.
Ngarambe yemeje ko ibi bizafasha uwifuza ibijyanye na 4G LTE kuko azayibona hamwe n’ibikoresho byifashishwa bitamugoye ndetse no ku giciro cyo hasi.
Yagize ati “Bizafasha benshi kuyibona bitabagoye kuko byabasabaga kujya mu bigo bicuruza internet ariko ubu bashobora kuyibona muri Simba Supermarket kandi ku giciro kiri hasi cyane.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi wari witabiriye uyu muhango yemeje ko ibi bizafasha abanyarwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo bworoshye.
Mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2014, nibwo mu Rwanda hatangijwe kumugaragaro internet yihuta ya 4G.
Amafoto: Daniel Ndayishimiye



















TANGA IGITEKEREZO