Abakozi ba SORAS n’abafatanyabikorwa bayo bizihije isabukuru y’imyaka 30 SORAS imaze ibayeho, bishimira ibyagezeho, banasabwa gukomeza kwimakaza indangagaciro z’akazi kanoze no gutanga serivisi nziza nk’imwe mu nkingi z’imikorere y’iyi sosiyete y’imfura mu bwishingizi mu Rwanda.
Ibirori by’isabukuru byahuje abakozi ba SORAS barenga 300 muri Lemigo Hotel ku mugoroba wo kuwa 14 Ugushyingo 2014.
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya ‘Group SORAS’, Mporanyi Charles, yagaragaje ko gutanga serivisi nziza ari byo byatumye iyi sosiyete igera aho bageze ubu.
Yavuze ko SORAS yavuye ku bakozi 30 igera 300 bahoraho n’abandi bagera ku 115 badaharaho, amshami ava kuri 1 agera kuri 27 mu gihugu, ndetse n’amafaranga SORAS yacuruzaga yiyongeraho umwaka k’uwundi, ava kuri miliyoni 180 agera kuri Miliyari 15 ku mwaka.
Umuyobozi mukuru wa SANLAM ifite imigabane myinshi muri SORAS, , Heinie Werth, yasabye abakozi ba SORAS gukomera kuri izo ndangagaciro zo gukora akazi kanoze.
Heinie yagize ati “Ukurikije igihe SORAS yatangiriye ntibyari byoroshye ko umuntu yaba rwiyemezamirimo[....] ariko indangagaciro zo gukora akazi kanoze zabafashije kuba mumaze imyaka 30. Izi ndangagaciro mugomba kuzikomeraho.”
SANLAM ifite ubunararibonye muri serivisi z’ubwishingizi ku Isi, yijeje SORAS ubufatanye buzatuma ikomeza kuba ikigo cya mbere cy’ubwishingizi mu Rwanda.
SORAS yaguze n’imigabane mu kigo cyo mu Burundi cyitwa SOCAR.
Umuyobozi wa SOCAR, Yves Sahinguvu, yavuze ko bishimira gukora n’Ikigo cy’ubwishingizi nka SORAS ndetse agaragaza ko kuba SORAS ikorana na SANLAM nabo bizabageraho.
Abakozi ba SORAS babwiye IGIHE ko bishimira ko imikorere yabo ishimwa, ndetse bagaragaza ko bibatera ishema n’umutima wo kubikomeza kuko bamwe babyifuzaga bakiri bato.
Niragire Yves, umwe muri bo yagize ati“Numvaga abantu twari duturanye bafite imodoka bavuga ngo SORAS yayo yashize bazajya kuyongera, nyamara babaga bashaka kuvuga ubwishingizi. Ibi byanyerekaga ukuntu abaturage bayizi banayikunze. Ubu rero kuba nyikorere bituma nkomeza gukomera kuri iyo sura nziza noza serivisi ntanga.”
SORAS irakomeza ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze igaragaza ko ari “Ingabo y’amahina” . Kuri uyu wa Gatandatu, SORAS irishimana n’abatumirwa bayo muri Serena Hotel i Kigali.
SORAS yashinzwe kuwa 15 Ugushyingo 1884.



















TANGA IGITEKEREZO