Aya masezerano kandi byitezwe ko agiye kongera ingufu mu kwimakaza gahunda ya Leta y’u Rwanda ya ‘cashless’.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri ku ya 17 Ukwakira 2023 muri Kigali Convention Center, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yari amaze gutangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga rya Telefoni Ngendanwa, MWC Africa 2023.

Ni inama itegurwa n’Ihuriro ry’Ibigo bikora mu Bijyanye na Telefoni Ngendanwa, GSMA [Global System for Mobile Communications Association], igahuriza hamwe abantu b'ingeri zitandukanye bafite aho bahuriye n’urwego rw’ikoranabuhanga mu by’itumanaho, bagamije kuruteza imbere mu nzego zitandukanye.

Bijyanye n’uyu murongo Ikigo SPENN gisanzwe gitanga serivisi z’imari zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga, cyiyemeje guhuza imbaraga na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’uru rwego.

Aya masezerano agiye kuba umuyoboro w’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye irimo uwo kwegereza abanyeshuri ndetse n’abarimu serivisi z’imari zirimo inguzanyo no kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’imari, hagamijwe kuzamura imibereho myiza ishingiye ku bukungu.

Hari kandi umushinga wo gutanga buruse ku banyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Minuza’.

Yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius, mu gihe Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, ari we wari uyihagarariye.

Karake yavuze ko aya masezerano agamije kujyana na gahunda y’igihugu mu kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye ndetse yizeza ko hari byinshi ikigo abereye umuyobozi, kiri gutegura bizageza abaturage ku iterambere.

Yagize ati “Imikoranire yacu n’iyi minisiteri ni gahunda ngari izamara igihe kirekire cyane, icyo twifuza ni ukubona buri Munyarwanda wese yoroherwa no kubona no kwishyura serivisi runaka kandi bikaba akarusho ari uko abikora yifashishije ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru wa SPENN, Jens Glaso, yagize ati “Twishimiye gufatanya na MINICT guteza imbere gahunda ya serivisi z’imari zidaheza mu Rwanda. Aya masezerano asobanuye ubufatanye bukomeye buzatanga umusaruro mwiza mu bukungu bw’igihugu no guteza imbere udushya mu Rwanda.”

Undi mushinga uzashyirwa mu bikorwa binyuze muri aya masezerano ni uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga aturuka muri Banki zo mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi ku buntu, bizagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda.

SPENN kandi iteganya gushyiriraho abakiliya babo uburyo bashobora kugira amoko y’ifaranga atandukanye ‘multi-currency wallet’ kuri konti imwe, bizabafasha mu koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi buhendutse hagati y’ibihugu bya Afurika.

Binyuze muri aya masezerano kandi SPENN izakorana n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda kugira ngo abakorera muri uru rwego bagerweho na serivisi z’imari zitandukanye.

Kalema yavuze isinywa ry’aya masezerano hari icyo bivuze ko ntambwe iri guterwa mu kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga ndetse ko iki gikorwa gifunguye amarembo y’izindi serivizi zitangwa n’ibigo bitandukanye zishobora kuzamura urwego rw’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula, yavuze ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake n’umurava mu guteza imikoreshereze y’ikoranabuhanga no guhanga udushya hagamijwe kuzamura ubukungu no kugabanya ubukene mu Rwanda.

Ati “Hamwe na SPENN, tuzafatanyiriza hamwe kuzuza neza inshingano zacu no kuzamura urwego rw’imari ku Banyarwanda bose.”

SPENN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ubu ikaba imaze kuhagira abakiliya barenga ibihumbi 36, ikorera mu bindi bihugu nka Zambia, Tanzania na Uganda Nigeria, n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, n'Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius, bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, n'Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius, bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius [iburyo], yavuze ko SPENN, hari ibindi bikorwa iteganya kugeza ku Banyarwanda mu mpera z'uyu mwaka
Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius [iburyo], yavuze ko SPENN, hari ibindi bikorwa iteganya kugeza ku Banyarwanda mu mpera z'uyu mwaka
Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius [ibumoso], Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema [iburyo]
Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius [ibumoso], Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema [iburyo]
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema, yavuze ko aya masezerano akinguye amarembo y''izindi serivisi zishobora guhindura imibere y'Abanyarwanda

Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi muri SPENN, yavuze ko kuva SPENN yagera mu Rwanda hari byinshi bimaze guhinduka mu mitangire ya serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi muri SPENN, yavuze ko kuva SPENN yagera mu Rwanda hari byinshi bimaze guhinduka mu mitangire ya serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga