Engie iri mu bafatanyabikorwa baherekeje Tour du Rwanda 2023; ni umwaka wa gatanu yitabiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 15 kuva mu 2009 ribaye mpuzamahanga.
Tour du Rwanda izakinwa ku ntera y’ibilometero 1129 mu minsi umunani, yatangiye ku Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare, izasozwa ku wa 26 Gashyantare 2023. Yitabiriwe n’abakinnyi 93 bibumbiye mu makipe 19.
Nyuma ya etapes ebyiri zimaze gukinwa, Umwongereza Ethan Vernon ukinira Soudal Quick-step ni we uyoboye abandi ku rutonde rusange.
Engie yahisemo gukoresha isiganwa mu kwegereza abakiliya bayo ibicuruzwa bitandukanye binajyanye n’icyerekezo cy’igihugu.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Engie, Umuraza Yvonne, yatangaje ko iyi sosiyete yashyize imbaraga mu gufasha Abaturarwanda by’umwihariko abo mu Mujyi kubona ibikoresho bakenera mu buzima.
Yagize ati “Muri iri siganwa, twaserukanye ibicuruzwa bishya birimo ibyuma bishyushya amazi n’amatoroshi yifashishwa mu gucunga umutekano.
“Ibyuma byacu bifite ubushobozi bwo kubika amazi angana na litiro 300 ku buryo ubifite ashobora gukomeza kugira amazi ashyushye no mu bihe by’imvura mu gihe nta zuba rihari.’’
Umuraza yakanguriye Abaturarwanda guhaha ibicuruzwa bya MySol kuko ari byiza ndetse kubyishyura byorohejwe.
Ati “Ibicuruzwa byacu bishobora kwishyurwa mu byiciro. Abantu ntibakwiye gucikwa n’aya mahirwe yo kugira ibyuma bishyushya bitanga amazi yo koga, gukora isuku ndetse n’amatara yifashishwa mu gucunga umutekano mu kwirinda abajura.’’
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi no kwamamaza Ibikorwa muri Engie Energy Access, Butoyi Blaise, yavuze ko nyuma y’igihe begereza serivisi zabo abatuye mu cyaro, banatekereje by’umwihariko ku bo mu mijyi.
Ati “Nk’uko twijeje abatuye mu mijyi, igihe ni iki kubagezaho ibyuma bishyushya amazi byiza kandi bihendutse ndetse n’amatara afasha mu gucunga umutekano.’’
Umwihariko w’ibicuruzwa bishya biri ku isoko uboneka cyane mu bijyanye n’ubwiza bwabyo n’uko byishyurwa.
Butoyi ati “Dufasha abakiliya bacu badashobora kwishyura ako kanya kubikora mu byiciro bitatu. Tunatanga umwaka umwe wa garanti kuri ibi bikoresho bishyashya, ku bisanzwe dutanga garanti y’imyaka 3.’’
Mu mpera za Ukwakira 2022, My Sol yari yamuritse ibikoresho bishya birimo imirasire minini yakoreshwa mu bigo binini n’inganda, ibyuma bishyushya amazi, amatara y’umutekano, amatoroshi abika umuriro, indangururamajwi zigendanwa zikoreshwa n’abari mu rugendoshuri n’ibindi.
MySol yiyemeje gukomeza kwifashisha Tour du Rwanda mu kwegera abakiliya bayo biyoroheye.
Iyi sosiyete yageze mu Rwanda mu 2014 yitwa Mobisol Rwanda. Kuva icyo gihe yungutse abakiliya barenga 45.000 bakoresha ingufu zisubira ndetse byahinduye ubuzima bw’abarenga 400.000.
Mu 2020, ENGIE Group yaguze Mobisol, Fenix International na ENGIE PowerCorner bituma ibi bigo byose bihurizwa hamwe mu cyitwa ENGIE Energy Access yasimbuye izina rya Mobisol yitwa MySol.
Engie Energy Access ni yo igeza ku Banyarwanda ibicuruzwa bya Mysol, aho imaze gucanira abaturage bagera ku 300.000 bagizwe n’imiryango 60,000. Ni mu gihe amashuri agera kuri 400 amaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko Abanyarwanda 73% aribo bagerwaho n’amashyanyarazi, aho abarenga 50% bakoresha umuyoboro mugari w’amashanyarazi, 23% bagakoresha akomoka ku zindi ngufu zirimo imirasire y’izuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!